Bivuze iki kuba Perezida Macron azakirira Kagame mu biro bye?

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aheruka kugera mu biro bya perezidansi y’u Bufaransa muri 2011, biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha azahakirirwa na mugenzi we w’icyo gihugu Emmanuel Macron, bamwe bavuga ko ari ukubyutsa umubano w’ibihugu byombi utameze neza.

Perezida Kagame azakirwa muri ibi biro (Elysée) mu cyumweru gitaha, ubwo azaba yitabiriye inama ku ikoranabuhanga yiswe Viva technologies. Ni inama izaba kubwa Gatatu no ku wa Kane, ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi 2018.

Ni urugendo Umukuru w’u Rwanda azaba akoreye muri iki gihugu aherukamo mbere y’imyaka itatu ishize nkuko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) yabitangaje.

Guhura kw’abaperezida bombi bamwe babona ko bizafasha mu kubyutsa (kunagura) umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza nyuma yuko u Bufaransa bushinjijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kutagaragaza ubushake butsitse mu gufata no gukurikirana abakekwaho kuyigiramo uruhare bakiri ku butaka bwayo.

N’ubwo abo baperezida bazahurira muri iyo nama ku wa Kane mu gitondo, umunsi ukomeye uri ku wa Gatatu ubwo bazahurira mu biro bya perezidansi y’u Bufaransa.

Kubonana kwa Kagame na Macron bizaba bibaye ku nshuro ya 4 muri aya mezi umunani ashize.

Guhurira muri ibi biro bigaragaza ko u Bufaransa burajwe ishinga no kongera gutsura umubano n’u Rwanda bugendeye ko Perezida Kagame ari we uri kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Abo muri leta y’u Bufaransa bari hafi ya Macron batangaje ko bifuza kuzaganiran’u Rwanda ku ngingo zibahuza aho kuganira ku zibatanya.

Perezida Kagame yakoze impinduka ebyiri zikomeye muri AU zanyuze u Bufaransa, zirimo iz’uyu muryango n’izijyanye no gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.

Aba bagabo kandi bashobora kuzakomoza kuri kanadidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo bikomeje kuvugwa ko aziyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (Organisation internationale de la francophonie-OIF). Uyu muyobozi azashyigikirwa n’u Bufaransa butabihakana

Ntakirutimana Deus