Abarundi bemeje referandumu ishobora gutuma Nkurunziza ayobora kugeza muri 2034

Abarundi batoye yego mu matora ya kamarampaka, yemeje ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rivuguruye rikurukizwa.

Ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo kuwa 17 Gicurasi 2018, byerekana ko yego (Ego mu Kirundi) yatsinze ku majwi 73,26; Oya igira amajwi 19,34%

Amajwi yabaye impfausa nj 4,11%, abatahisemo gutora icyo ari cyo cyose ni 3,28%; kwitabira amatora byageze ku kigero cya 96% nk’uko bigaragara kuri BBC.

Bisobanuye ko itegeko Nshinga rivuguruye ryemejwe rikaba risigaje gushyirwaho umukono ba Peresida wa Repubulika, rigatangira gukurikizwa.

Ibyavuye mu matora bitangajwe mu gihe abatavuga rumwe na leta bari bamaze kuvuga ko bidashobora kwizerwa, bashinja leta ubujura.

Ntibyatangaje ko “ego” yatsinze kuko kuva amatora akirangira, ibibarura ry’agateganyo ry’ibyagiye biva mu ntara byerekanaga ko “ego” iri imbere cyane ya “oya”.

Amatora yo kuwa kane w’icyumweru gishize yabaye mu mutekano muri rusange, n’ubwo abatavuga rumwe na leta bavuga ko habayemwo iterabwoba.

Bimwe rero mu bikuru bigiye guhinduka ni ishingwa ry’umwanya.mushyashya wa Minisitiri w’Intebe utabagaho muri iki gihugu. Ikindi nk uko manda y’umukuru w’igihugu igiye kuva ki myaka 5 ikaba 7.

Itegeko Nshinga ryariho ryarimo ingingo zivuga ko perezida uriho atarenza manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri manda. Kuba irishya ryafunguye imiryango riraha Perezida Nkurunaiza ubushobozi bwo kuba yayobora u Burundi kugeza mu mwaka w’2034.

Ntakirutimana Deus