Kuburaho 200Frw yo kugura umugati byamubyariye gushinga uruganda ruwukora

Sekamana Eric Louis, umwe mu bamurikamideli mu Rwanda yatangije igikorwa cyo gukora imikati no kuyicuruza avuga ko kizakemura ibibazo birimo umubyibuho ukabije, kubura isoko ry’umusaruro ndetse n’icy’ubushomeri mu rubyiruko.

Itangira ry’ibi bisubizo rikomoka ku kibazo Sekamana yahuye nacyo kuwa 8 Gashyantare 2019, ubwo yatahaga nta mugati ashyiriye umubyeyi we Mukayuhi Madeleine, yajya kuwugura aho yari asanzwe awugura, agasanga ku mafaranga 1200 yasabwaga aburaho 200 bityo bakawumwima.

Avuga ko byatumye atekereza uburyo abantu bafite ubushobozi buke batabura amahirwe yo kugura umugati, maze inzozi ze ziza kuba impamo, ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 akaba yamuritse umugati wamwitiriwe “Lus Bread”.

Imbere y’abantu baje kumushyigikira, Sekamana yahaye umugati umubyeyi we Mukayuhi amwizeza ko atazongera kubura umugati kuko umuhungu we yashatse igisubizo kirambye.

Sekamana yabwiye The Source Post aho gutangiza ibikorwa byo gukora uyu mugati byaturutse. Ati “Igitekerezo cyavuye ku mubyeyi wanjye wari uwumbajije kandi nibagiwe kuwugura mu 2019. Ntekereje uko nagiye kuwushaka aho bari bamenyereye bakawunyima, nahise mfata icyemezo cyo gushinga kampani ikora umugati. Ni inkuru y’ukuri ni ibintu byabaye.”

Yemeza ko uyu mugati ari igisubizo cy’ibibazo bitandukanye. Ati ” Igisubizo cya mbere ntuhenze, icya kabiri ntabwo uzicuruza, byumvikana ko tuzatanga akazi ku rubyiruko kuko ari rwo ahanini nzakoresha. Icya gatatu ni ukugura umusaruro w’abanyarwanda bagatera imbere biciye mu kugura ingano dukoresha tugura n’abahinzi b’i Rusizi , ikibazo cy’ubushomeri kizagenda kigabanuka.”

Avuga ko umwihariko w’uyu mugati agira ari uko uhendutse,  ati ” Umugati wanjye urahendutse, ukoze ku buryo udatera umubyibuho ukabije kubera ibiwugize biri ku rugero, ukorerwa ahantu hizewe harangwa n’isuku.”

Nyina wa Sekamana, Mukecuru Mukayuhi asanga we n’abandi banyarwanda basubijwe ati ” Icyo gihe ntabwo yawuzanye(umugati), ni ikibazo ariko ubungubu ntabwo uzongera kubura. Akunda gutekereza ku rungano, kuri bagenzi be ngo batere imbere na we agatera imbere. Iki gikorwa cyanejeje cyane, uriya mwana afite ubutwari bwinshi, imitekerere zo guhanga ibishya. Nabyishimiye nakomeze atere imbere hamwe na Yesu bafatanyije bizaba byiza.”

Bamwe mu bariye kuri uyu mugati barimo, umunyamideki Kabano Franco bagize icyo bamusaba birimo gukomeza gukora uryoshye nkuko bawumvise, kuwugeza ku banyarwanda benshi, kandi akajya ahora akora myinshi ibakwiriye, ntazigere acika intege.

Ati ” Akwiye kumenya uko isoko rye ringana, agahagarara ku busugire bw’igitekerezo cye, akarushaho gukomeza kunoza ibyo akora bikagera ku rwego rwo hejuru cyane.”

Rukundo Laura, wariye kuri uyu mugati awushyiriwe mu rugo ati ” Aha hantu mwaguze uyu mugati tujye duhora tuhagurira kuko uraryoshye.”

Sekamana afite gahunda ko uyu mugati ugomba gukwira igihugu cyose, uzajya ucuruzwa mu maguriro manini ari mu Rwanda.

Uyu mugati ugura amafaranga 800 na 700 Frw.

Umugati Sekamana avuga ko uzagera ku Banyarwanda
Afite umwihariko mu gufunika iyo migati
Abanyamideri bakomeye bitabiriye iki gikorwa
Mukayuhi, umubyeyi wa Sekamana ashima umuhungu ko umuhungu we ari gutera imbere
Abantu batandukanye bazwi bitabiriye iki gikorwa
Kabano Franco, umunyamideli yashimiye Sekamana amwizeza kumuteza imbere
Abafashije Sekamana guseruka aberewe
Sekamana imbere y’imikati avuga ko izagera hose
Umubyeyi wa Sekamana yita ku bana bato bari mu birori
Franco n’abandi banyamideri bitabiriye iki gikorwa
Umugarmti wiswe Lus Bread
Abitabiriye igikorwa
Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Amurika imigati

Amafoto: Sean Paul

Loading