Hahishuwe byinshi nyuma yuko Kagame na Ndayishimiye w’u Burundi bahuriye mu nama y’akarere

Inama ya munani y’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu by’ibiyaga bigari, CIRGL, yateranye uyu munsi hifashishijwe ikoranabuhanga yahuje abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Atangiza iyo nama, umukuru wa CIRGL umunyekongo Denis Sassou Nguesso yasabye abayitabiriye bose kubanza gufata umunota wo guceceka bakibuka Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana mu kwa gatandatu 2020 adahererekanije ubutegetsi n’uwamusimbuye Evariste Ndayishimiye. Nyuma y’uwo munota, Sassou Nguesso yashimiye ibihugu bigize uwo muryango ku mibanire myiza ibiranga.

Bamwe mu bitavye inama igira 8 ya CIRGL
Bamwe mu bitabiriye inama ya 8 ya CIRGL

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres na we witabiriye iyo nama nk’umutumirwa, yashimagije uko ibihugu biri muri CIRGL biri guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona,  abwira abategetsi babyo ko ONU izakomeza gushyigikira ingamba zose ziganisha akarere k’ibiyaga binini ku mahoro n’iteremabre rirambye.

Abakuru b’ibihugu bose bahawe umwanya wo gutanga ijambo. Nubwo ku mpande zose ibyo bavuze bitarajya ahabona, umwe mu bategetsi bo mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko u Burundi bwashimiye u Rwanda ku barwanyi bwerekanye mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi buvuga ko ari abo mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, Red Tabara.

Uwo mutegetsi wo mu biro byo kwa Ntare yagize ati: ” Uruhushya rwo gushira kuri interineti ijambo ryose ryuzuye rya Perezida Ndayishimiye ntituraruronka (ntiturarubona), turindiriye ko CIRGL isohora itangazo hama natwe tugashirako ijambo rya Ndayishimiye. Gusa , mu vyo bagarutseko n’uko CIRGL vuba bariya barwanyi bafashwe mu ntango z’ukwa cumi izobaha Uburundi, kandi u Rwanda ko rwavyoroheeje.”

Perezida w’ u Rwanda nawe Paul Kagame mu byo yavuze harimo, ko ugukorana biciye mu gusenyera umugozi umwe ari yo nzira nziza yo guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubuzima akarere k’ibiyaga bigari gahanganye na byo

Kuva u Rwanda n’u Burundi kugaragaza agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi bivuye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, ni ubwa mbere Perezida w’u Burundi n’uw’u Rwanda bahuriye mu nama. Akatari gake uw’u Burundi yatumiwe mu nama yari kuba ngombwa ko ahuriramo n’uw’u Rwanda ntiyazitabiriye.

Ikindi cyahishuwe biturutse kuri uwo muyobozi ni uko hari ibiganiro byaba biri gutegurwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi  (Kigali na Gitega) nyuma yo kubonana kw’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga kw’ibyo bihugu mu minsi ishize.

Uwo mutegetsi mu biro bya Ndayishimiye, yavuze ko bimwe mu by’u Burundi bwasabye u Rwanda rusa nk’ururi kwitunganya kubikora. Muri byo, harimo nko gufunga amaradiyo y’abanyamakuru barenga ijana bahunze mu 2015 akorera mu Rwanda kuva mu 2015: Ibi umwe mu bayobozi b’ayo maradiyo yabyemereye Ijwi ry’Amerika avuga ko u Rwanda rwamaze gusa nk’urubaha gasopo.

Ikizagorana mu by’u Burundi bwasabye u Rwanda nkuko iyo soko ya VOA ibivuga , ni ugutanga bamwe mu bashakishwa n’ubutabera bw’ u Burundi bashinjwa dosiye y’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 bari ku butaka bw’u Rwanda, barimo abanyamakuru, abanyepolitike, n’abari mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za politike.

Uwo mutegetsi nubwo asanga iki kibazo kigoye, mu magambo make yavuze asoza ikiganiro cye yasabye udafata amajwi no kudatangaza amazina ye yashimangiye ati: ” Igikuru n’uko u Rwanda n’Uburundi bisa nk’ibiriko biroroherezanya. Ibisigaye gashiga itazanye abo turondera, ntibizobura iyindi nzira bicamwo bitebe bitebuke.

 

Loading