Trump yemeye guhererekanya ubutegetsi na Biden wamutsinze
Itsinda rya Joe Biden ryakiriye neza itangira ry’igikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi, mu gihe uyu mudemokarate watorewe kuba perezida w’Amerika yitegura kurahira ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere.
Mu itangazo uruhande rwa Biden rwasohoye, rwagize ruti:
“Icyemezo cy’uyu munsi [ejo ku wa mbere] ni intambwe icyenewe yo gutangira guhangana n’ibibazo byugarije igihugu cyacu, birimo no guhagarika icyorezo no gusubiza ubukungu bwacu ku murongo”.
“Iki cyemezo cya nyuma ni igikorwa ntakuka cy’ubutegetsi cyo gutangiza ku mugaragaro ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzego za leta”.
Bibaye nyuma yuko leta ya Michigan yemeje ku mugaragaro ibyavuye mu matora muri iyo leta, byemeza ko Bwana Biden ari we wahatsinze. Byashegeshe bikomeye Bwana Trump.
Nyuma y’itangazo ry’ikigo cya leta gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – byavuze ko bizaha “ubufasha itsinda rya Biden… mu buryo bwa kinyamwuga, buboneye, kandi bw’ingirakamaro buhuye n’ibyo rubanda rwiteze kuri urwo rwego [rw’ingabo] ndetse n’umuhate wacu ku mutekano w’igihugu”.
Azashyiraho Antony Blinken nk’umunyamabanga wa leta y’Amerika ndetse na John Kerry nk’intumwa y’Amerika ishinzwe ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ni mu gihe Janet Yellen ahabwa amahirwe menshi yo kugirwa umugore wa mbere ubaye umunyamabanga ushinzwe imari w’Amerika.
Trump yavuze iki?
Bwana Trump yanditse kuri Twitter ko ikigo General Services Administration (GSA), gishinzwe gutegura ihererekanya ry’ubutegetsi, cyamenyesheje uruhande rwa Biden ko kigiye kubitangira.
Emily Murphy ukuriye icyo kigo, yavuze ko agiye gusohora miliyoni 6,3 akayaha perezida watowe ngo yitegure imirimo mishya.
Bwana Trump yasezeranyije gukomeza “urugamba rwa nyarwo”, agira ati:
“Ariko, ku neza y’Igihugu cyacu, nsabye Emily n’itsinda rye gukora ikigomba gukorwa kijyanye n’ibyibanze, ndetse nabwiye itsinda ryanjye naryo kubigenza gutyo”.
Bwana Trump yavuze ko ikirego cye mu mategeko kijyanye n’ibyavuye mu matora “gikomeje MU BURYO BUKOMEYE”.
Yashimiye Madamu Murphy kubera “ubwitange” bwe mu kazi, nubwo ngo yagiye yibasirwa.
Madamu Murphy, washyizweho na Trump, yavuze ko “ibyabaye vuba aha birimo ibibazo mu mategeko no kwemeza ibyavuye mu matora” ari byo byari byatumye aba aretse gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi.
Yavuze ko nta gitutu yokejwe n’ibiro bya perezida bya White House ngo afate icyo cyemezo.
Mu ibaruwa Madamu Murphy yoherereje Bwana Biden, yagize ati: “Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, nta mabwiriza n’amwe nahawe yo gutinza umuhate wanjye”.
Ati: “Ariko, nakiriye ubutumwa buntera ubwoba ku mbuga za internet, kuri telefone, no ku iposita bushyira mu kaga umutekano wanjye, uw’umuryango wanjye, abakozi banjye, ndetse n’imbwa zanjye, mu kumpatira gufata icyemezo imburagihe”.
“N’imbere y’ibikangisho bibarirwa mu bihumbi, nakomeje guharanira gukurikiza amategeko”.
Madamu Murphy yavuze ko yanenzwe n’impande zitandukanye muri politike kubera ko yananiwe gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi kare kurushaho, igikorwa ubundi gisanzwe kibaho hagati y’ibyavuye mu matora n’irahira rya perezida mushya.
Madamu Murphy ntiyubahirije igihe ntarengwa cyo ku wa mbere yari yahawe n’abademokarate bo mu nteko ishingamategeko ngo asobanurire abagize inteko icyatumye atinza icyo gikorwa.
Inkuru ya BBC