Komisiyo yasesenguye uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside irashaka gutera indi ntambwe

Abagize komisiyo y’u Bufaransa yitiriwe Prof. Vincent Duclert  yacukumbuye uruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi, baratangaza ko bifuza gushyiraho ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Ibyo ngo byakorwa mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha amateka nyayo ya jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n’ihakana n’ipfobya rya jenoside nkuko RBA yabitangaje.

Ni nyuma y’ibiganiro byahuje abagize iyo komisiyo n’ubuyobozi bw’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Prof. VIncent Duclert uri mu Rwanda n’itsinda ryakoze iyi raporo, kuwa Gatatu yabonanye n’abayobozi b’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nka IBUKA, AVEGA, AERG na GAERG bagirana ibiganiro ndetse abashyikiriza kopi ya raporo ya komisiyo DUCLERT.

Ari kumwe na bagenzi be umunani bari muri komisiyo y’u Bufaransa yacukumbuye uruhare rw’icyo gihugu muri jenoside yakorewe abatutsi, Prof Duclert yasuye kandi urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, ndetse n’ubusitani bwitiriwe Kwibuka, jardin de la mémoire.

Prof. Vincent Duclert avuga ko we na bagenzi bifuje guhura n’ubuyobozi bw’imiryango y’abarokotse kugirango bashimangire ubufatanye ngo kuko ubushakashatsi bugamije kumenyekanisha ukuri ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi bugomba gukomeza.

Ati “Twifuzaga kubagaragariza ko ibyo twakoze twabikoze tugamije gushyira ukuri ahagaragara kabone nubwo ari ukuri kubabaje ku gihugu cyacu, ariko nanone kuba Umufaransa nyabyo ni ukwemera ukuri ugaharanira ko amahano nk’aya atakwisubiramo kuko twagaragaje uruhare ruremereye kandi rw’agahomamunwa abategetsi b’u Bufaransa, bagize mu mugambi wagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi.”

Yungamo ati “Ariko nanone icyo tuvuga ni uko ubushakashatsi bugomba gukomeza kandi ko ukuri ari kumwe, bityo ko izo ari inshingano dukwiye gufatanya kuko ari ingenzi.”

Perezida w’umuryango IBUKA, Egide Nkuranga avuga ko ibi ari ibintu byakiriwe neza n’imiryango y’abarokotse kandi ngo hari imishinga migari impande zombi zifuza gufatanya.

Ati “ Icya mbere komisiyo Duclert yahaye agaciro imiryango y’abacitse ku icumu mu gikorwa bakoze. Icya 2 tubibonyemo ni ubufasha kuko nubwo iriya raporo bari barayitanze n’ahandi ariko natwe barayiduhaye bigaragaza ko bifuza ko ibirimo tuzaba muri bamwe bazabikoresha kandi twabiganiriyeho”

Akomeza agira ati “Ariko noneho hari n’ibyo bifuza ko byakomeza nyuma yo gusohoka kwa raporo kandi bifuza ko tuzakorana. Muri raporo hari icyifuzo batanze y’uko bashyiraho ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi[centre international de recherches] I Burayi, I Paris, ariko bifuza ko nyine twabafasha kuyishyiraho kuko ibyo bazakora cyane cyane ni ubushakashatsi bushingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi. Nicyo kintu cya mbere bifuza ko dukomeza gukorana.”

Mu mbwirwaruhame y’amateka yavugiye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali tariki 27 Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasabye ibindi bihugu gushyira ahagaragara inyandiko zifite aho zihuriye n’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi kugirango ubushakashatsi bukomeze mu nyungu z’ukuri n’ubutabera.

Yagize ati “Uyu munsi mpagaze iruhande rwanyu nciye bugufi kugirango nemere uburemere bw’uruhare twagize. Ni nako kandi tugomba gukomeza ubucukumbuzi no kugaragaza ukuri binyuze mu murimo w’abashakashatsi n’abahanga mu mateka. Kwemera ayo mateka ni ugukomeza gutanga ubutabera dukora ku buryo nta muntu ukekwaho jenoside n’umwe wacika ubutabera.”

Komisiyo Duclert ishyikirije raporo yayo imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, nyuma yo kuyigeza kuri Perezida Paul Kagame ndetse na mugenzi we Emmauel Macron ndetse ikaba yaranakiriwe neza na guverinoma z’ibihugu byombi, kimwe na raporo Muse yo yakozwe ku busabe bw’u Rwanda.