Inyandiko-mpesha zose ziratangira kurangizwa mu buryo bushya bw’ikoranabuhanga
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/06/MPS09432.jpg)
Leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 2 Nyakanga 2021 irangizwa ry’inyandiko-mpesha zose zizajya rikorwa hifashishijwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bumaze kubakwa.
Ubu buryo bugenwa n’Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandiko-mpesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’inyandiko-mpuruza.
Ibi bivuze ko cyamunara zabanje kujya zikorerwa ahari umutungo mu buryo bwari gakondo zatangiye gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko bwaje gusubikwa gato[mu gihe cy’amezi atatu] ngo bubanze bunozwe neza, ubu bukaba bugiye gusubukurwa kandi butanga igisubizo kirambye nkuko biherutse kweymezwa na Madame Urujeni Martine, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage.
Muri ubu buryo abakomisiyoneri bavugwagaho kuba kidobya muri iyi gahunda bazibiwe amayira.