U Rwanda rwateye intambwe ikomeye iruganisha mu gukora inkingo za Covid-19

Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 3,6 azifashishwa mu bikorwa bijyanye n’ishoramari ryo gutangiza gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi kuwa 30 Kamena 2021 nkuko bigaragara ku itangazo riri kuri twitter ya RDB.

Aya nafaranga azifashishwa n’ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA, muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

RFDA izakoresha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti, ibintu bizafasha iki kigo kujya ku rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, avuga ko ari intambwe u Rwanda ruteye iruganisha mu kuzamura ubushobozi mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga, bityo iyo ntambwe ikaganisha igihugu mu rugendo rwo gukora inkingo.

Ku ruhande rwa RDB[Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere] yari ihagarariye leta y’u Rwanda, umuyobozi wayo Clare Akamanzi avuga ko Afurika igifite ikibazo ko inkingo zihakorerwa zingana na 1%, akaba asanga aya masezerano azafasha mu kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kuzikora ndetse no gukora imiti maze bibe igisubizo aho ruherereye no ku mugabane wose muri rusange.

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ushima intambwe itewe n’u Rwanda mu gusigasira ubuzima bw’abarwo nkuko byemezwa ba Komiseri ushinzwe w’uwo muryango ushinzwe butwererane mpuzamahanga bwana Jutta Urpilainen.

Bwana Jutta avuga ko amasezerano yasinywe ari intambwe y’ingenzi mu gushyigikira gahunda yo gutangira gukorera ibikenerwa mu buvuzi muri Afurika.’

Muri afurika hari ibihugu bitatu byatoranyijwe ko bizakorerwamo inkingo za covid-19, harimo no mu Rwanda.

Kugeza uyu munsi abnatu bakabakaba ibihumbi 400 nibo bamaze gukingirwa covid-19 mu banyarwanda basaga miliyoni 12. Ni imibare mike ikenewe kuzamurwa ngo n’ubwirinzi bwo kwirinda iki cyorezo buzamuke.