Abiga kuri AIPER Nyandungu bahangayikishijwe nuko rigiye gufunga
Ababyeyi bafite abana biga mu ishuri rya AIPER Nyandungu mu Mujyi wa Kigali[bita kwa Hadji], baravuga ko bahangayikishijwe no kuba iryo shuri ryabatunguye rikavuga ko rigiye gufunga burundu nyamara hari umwenda bashaka ko ribanza kubishyura.
Ni mu rwunge rw’amashuri rwa AIPER Nyandungu [Associatoion Islamique Pour La Promotion de l’education] ahazwi nko kwa Hadji.
Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri bigabije ibiro by’ubuyobozi bw’iryo shuri bishyuza amafaranga bavuga ko ari hagati yibihumbi 20 na 40, bavuga ko bishyuye mu bihe bitandukanye ngo bazabashe gukora ibijyanye n’amasomo asaba ko bayashyira mu ngiro.
Bavuga kandi ko hari n’amafaranga y’ingendo shuri hirya no hino mu gihugu bagombaga gukora.
Bavuga ko ikigo cyatangaje ko ku tariki 30 Nyakanga uyu mwaka, kizafunga imirimo yacyo burundu.
Ni mu gihe kandi guhera kuri uyu wa 4 amashuri yose aba afunze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid19. Abanyeshuri bavuga ko kuri uyu wa gatatu ari wo munsi bari basigaranye wo kwishyuza amafaranga yabo.
Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri, Alphonse Kubwimana, nawe yemeza ko nk’ababyeyi batunguwe no kumva ko iryo shuri rigiye gufunga bakibaza aho bazerekeza abana babo.
Umuyobozi w’iri shuri rya AIPER Nyandungu, Dushimiyimana Jean Damascene we avuga ko nta mafaranga ikigo kigomba guha abanyeshuri kuko ayo batanze yose akubiye muri minerval kandi ko hari ibindi bigo bashakiye abo banyeshuri bizabakira.
Uhagarariye iryo shuri mu rwego rw’amategeko, Rwagasana Saidi uzwi ku izina rya Hadji avuga ko impamvu yo kurifunga zishingiye ku kibazo cy’amikoro make ndetse n’imyenda ribereyemo amabanki n’abakozi. Nawe ashimangira ko nta mafzranga bafitiye abanyeshuri.
Urwunge rw’amashuri rwa AIPER Nyandungu ryari rifite abanyeshuri bagera kuri 600.
Ivomo: RBA