Abana babiri babonanye n’imiryango yabo nyuma y’imyaka 27

Nyuma y’imyaka 27 bari mu gihirahiro n’ubuzima butoroshye kubera kuburana n’imiryango yabo, byari ibyishimo byinshi kuri Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire ubwo bahuzwaga n’imiryango yabo batandukanye nayo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Rosine Uwamahoro na Olive Kanamugire, baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, bafite imyaka hagati y’itatu n’ine.

Kuva icyo gihe bagiye baba mu miryango itandukanye. Bavuga ko kumenya imiryango bakomokamo, ari intangiro yo  kuruhuka umuruho no gukira ibikomere  by’igihe kirekire nkuko RBA yabitangaje.

Uwamahoro yagize ati “Uyu munsi ndaryma nkasinzira nkumva ko ndi kumwe n’umuryango wanjye,  mfite umutuzo kuko nange ndi umwana uri mu muryango.”

Olive Kanamugure we yagize ati “Nyuma yo kubonana n’ababyeyi narishimye cyane, kandi byanyeretse ko koko Imana iriho kandi na bagenzi banjye bafite ibizazo byo kutamenya inkomoko yabo bishoboka ko bazababona.”

Mu buhamya bwabo, aba bana bagaragaza inzira ikomeye banyuzemo, kuko hari aho batafatwaga nk’abandi bana.

Amarangamutima ntagaragara kuri aba bana bashyikirijwe imiryango gusa, ahubwo n’ababakiriye babifashe nk’igihe kidasanzwe.

Bizimungu Delphine umuvandimwe wa Kanamugire yagize ati “Igihe cyo kwibuka twari twaramwandikishije mu Murenge wa Mwurire ko umwana yapfuye, kuko kuri liste y’abantu twibukaga i Mwurire nawe yabagaho.”

Rosine na Olive bahuye n’imiryango yabo babifashijwemo n’umuryango children of Rwanda.

Umuyobozi wawo avuga ko bashinze uyu muryango bagamije gufasha abana baburanye n’imiryango yabo kubona inkomoko yabo abo, bidakunze ko bayibona bagafatanyiriza aho ubafashiriza.

Yasabye ababonye imiryango yabo gukomeza kwita kuri bagenzi babo.

Umuryango children of Rwanda watangiye Mu 2019 kuri ubu ukaba ufite abana 50, abamaze kubona imiryango bakaba ari 3 gusa.