Donald Rumsfeld umucurabwenge mu ntambara ya Iraki yahitanye Saddam Hussein yapfuye

Donald Rumsfeld, wabaye Minisitiri w’ingabo w’Amerika akaba n’umwe mu b’ingenzi bacuze umugambi w’intambara ya Iraq, yapfuye ku myaka 88.

Uyu wari kuri uwo mwanya mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida George W Bush, yashyigikiye bikomeye icyiswe “intambara yo kurwanya iterabwoba” nyuma y’ibitero byibasiye Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001.

Ingabo z’Amerika zateye Iraq mu mwaka wa 2003, nyuma yo kuvuga ko icyo gihugu cyari gifite intwaro kirimbuzi, ariko izo ntwaro ntazigeze zihagaragara.

Bwana Rumsfeld yeguye ku mirimo ye imyaka itatu nyuma yaho, mu gihe hari ibibazo byaturutse kuri iyo ntambara.

 

Yashyigikiye bikomeye ibyo yakoze, ariko impuguke nyinshi zivuga ko ari we wabaye nyirabayazana (intandaro) y’ibyemezo byateje ibibazo muri Iraq ndetse no mu karere iki gihugu giherereyemo.

Ku wa gatatu, umuryango we wavuze ko yapfiriye mu rugo rwe mu mujyi wa Taos muri leta ya New Mexico.

Mu itangazo umuryango we wasohoye, wagize uti: “Amateka ashobora kumwibukira ku bikorwa bihebuje yakoze mu gihe cy’imyaka mirongo itandatu akorera rubanda”.

“Ariko ku bari bamuzi neza kandi ubuzima bwabo bwahindutse by’igihe cyose kubera iyo mpamvu, tuzamwibukira ku rukundo ruhoraho yari afitiye umugore we Joyce, umuryango we n’inshuti, ndetse n’ubunyangamugayo yagaragaje mu buzima yahariye igihugu”.

Avuga ku rupfu rwa Rumsfeld, Bush wahoze ari Perezida w’Amerika yavuze ko yari “umugabo w’umunyabwenge, w’inyangamugayo, kandi w’imbaraga hafi zidashira”, ndetse “w’intangarugero mu gukorera rubanda”, “utarigeze na rimwe atezuka ku nshingano”.

Hagati aho, Minisitiri w’ingabo w’Amerika Lloyd Austin yagize ati: “Minisitiri Rumsfeld yakoreshwaga n’imbaraga zitagira umupaka, ubuhanga mu gucukumbura, ndetse n’umuhate uhoraho wo gukorera igihugu cye”.

Rumsfeld na Bush
Donald Rumsfeld yabaye icyarimwe Minisitiri w’ingabo w’Amerika muto cyane mu myaka ndetse na mukuru cyane mu myaka

Yavukiye i Chicago mu itariki ya 9 y’ukwezi kwa karindwi mu 1932. Akazi ka Bwana Rumsfeld mu rwego rw’abikorera no muri politiki kamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Yageze mu butegetsi bw’i Washington DC mu myaka ya 1960, akora mu myanya myinshi ku butegetsi bwa Perezida Richard Nixon na Perezida Gerald Ford.

Mu 1975, yabaye umuntu wa mbere muto mu myaka ugizwe Minisitiri w’ingabo w’Amerika ndetse nyuma aza no kuba Minisitiri w’ingabo wa mbere mukuru mu myaka uri kuri uwo mwanya, mu gihe cya kabiri yakoze ku butegetsi bwa Perezida Bush.

Yari ari mu nyubako ya minisiteri y’ingabo y’Amerika izwi nka Pentagon ubwo yagongeshwaga indege yashimuswe mu bitero byo ku itariki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001.

Bwana Rumsfeld yabaye mu ba mbere bageze ahacumbaga umwotsi hari hashenywe n’iyo ndege, ndetse afasha mu gutwara abakomeretse ku magare y’abarwayi.

Mu gihe kitageze ku kwezi nyuma yaho, ingabo z’Amerika zatangiye ibitero by’indege ku mutwe wa al-Qaeda wari wagabye ibyo bitero, ndetse n’ibitero ku ba Taliban bo muri Afghanistan, bahiritswe ku butegetsi mu gihe kibarirwa mu byumweru.

Nuko ubutegetsi bw’Amerika bwadukira na Iraq, itari yagize uruhare na rumwe muri ibyo bitero.

Bwana Rumsfeld yasobanuye ko gutera Iraq mu kwezi kwa gatatu mu 2003 kwatewe nuko icyo gihugu cyari gifite intwaro kirimbuzi ziteje ibyago ku isi. Izo ntwaro nta na rimwe zigeze zihagaragara.

Igihe yari Minisitiri w’ingabo cyanaranzwe n’amafoto yabonetse mu 2004 agaragaza abasirikare b’Amerika bahohotera imfungwa kuri gereza ya Abu Ghraib iri hanze y’umurwa mukuru Baghdad wa Iraq.

Ndetse n’uburyo imfungwa z’abanyamahanga zicyekwaho iterabwoba zari zifashwemo muri gereza yubatswe mu kigo cy’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi cy’i Guantanamo Bay muri Cuba.

Ariko Bwana Rumsfeld, nyuma yo kuva kuri uwo mwanya ahanini yakomeje guhinyura abanenga ibyo yakoze igihe yari Minisitiri w’ingabo.

Mu gitabo ku buzima bwe yasohoye mu 2011, yise ‘Known and Unknown’, yashyigikiye ibyemezo bye mu gihe cy’intambara ya Iraq, ariko avuga ko yicuza kuri amwe mu magambo yavuze.

Ivomo: BBC