Kirehe: Inzoga z’inkorano zibateza umutekano muke

          Yanditswe na Hategekimana Innocent

Abaturage bo Mu Murenge wa Gatore m mu karere ka Kirehe mu Ntara y’i Burasirazuba, bavuga ko bahangayikishijwe n’inzoga z’inkorano ziganje muri aka gace, bashinja kuba nyiyabayazana w’umutekano muke.

Ubwo bitabiraga ikiganiro urubuga rw’Itangazamakuru cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press cyabereye muri ako gace ku bufatanye na Pro-Femmes Twese Hamwe, abo baturage bavuze ko ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu ku rwanya izo nzoga zibateza ibibazo bitandukanye birimo ubusinzi butera urugomo, mu gihe ababuze amafaranga bajya kwiba.

Ayinkamiye Florence Umubyeyi w’abana 6 atuye mu mudugudu wa Kabeza avuga ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano abantu biyahuza ugasanga nabo nk’abaturage bibagiraho ingaruka yo kwibwa ibyabo.

Ati “Muri uyu Murenge abenshi dutunzwe n’ubuhinzi. Birababaza cyane iyo udasaruye imyaka yawe kubera ubujura dutezwa n’abashaka amafaranga yo kujya kunywera. Nk’ubu mfite umurima w’urutoki nahinze ngira ngo uzanteze imbere ariko kugira ngo ngire icyo mbonamo ni tombora kuko babica bitaranera.’’

Ayinkamiye akomeza avuga ko n’urubyiruko rusigaye rwiyahuza izo nzoga ku buryo ubuyobozi budatabariye hafi abana babo bazicwa na zo kuko zimaze kurarura abatari bake muri aka gace.

Kamanzi Gilbert umugabo w’imyaka 58 afite abana 4 utuye mu Kagari ka Nyamiryango avuga ko ikibazo cy’izo nzoga kimaze gufata indi ntera kandi ko kibahangayikishije, ku buryo ngo ntawushobora gutera imbere hatabayeho imbaraga z’ubuyobozi ngo zizirwanye.

Agira ati “Iyo bigeze ku mugoroba usanga mu tubari duciriritse higanjemo ubu bucuruzi bw’inzoga z’inkorano, ariko ntibazishyira ahagaragara kuko baba baziko zitemewe, mu masaha akuze iyo utembereyeyo nibwo ubona uburyo iki kibazo gihangayikishije kubera umubare w’ingeri zitandukanye uba wasindishijwe na zo yewe n’urugomo rudasigaye.’’

Kamanzi akomeza avuga ko izi nzoga ziteza n’uburwayi burimo ubuhumyi, umuvuduko w’amaraso. Bityo ko inzego z’ubuyobozi arizo zashyira imbaraga mu kuzirwanya cyane gukaza umutekano mu masaha y’ijoro kuko usanga aribwo n’ubujura bukorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald avuga ko iki kibazo cy’inzoga z’inkorano kibahangayikishije n’abo nk’ubuyobozi kandi ko bashyize imbaraga mu ku zirwanya bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Agira ati ‘‘Inzoga z’inkorano ni ikibazo kiduhangayikishije nk’ubuyobozi ariko ariko hamwe n’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze twabishyizemo imbaraga aho turi gukora ibishoboka kugira ngo abazikora mu buryo butemewe bose tubafate, bahanwe kandi bifashe n’abaturage bacu babeho hatari izo nzoga zibangiriza ubuzima kuko ziba zidafite ubuziranenge, bagire n’umutekano uhagije.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore

Yungamo ko abaturage bakwiye kwirinda kunywa inzoga batazi ibizikoze kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kandi bagatungira n’agatoki ubuyobozi ahantu hose zikorerwa kugira ngo nabo batange umusanzu mu kubungabunga ubuzima bwabo.

Abaturage bavuga ko izo nzoga ziganje mu kagari ka cyunuzi n’aka Nyamiryango. Mu kuzirwanya hamaze gufatwa abaturage 7 bazikora, ndetse hamaze kumenwa litiro zisaga 1500.

Abatuye Gatore mu kiganiro urubuga rw’abaturage runahuza n’abayobozi

Amwe mu mazina yizo nzoga  harimo imbutabuta, umuzefaniya, muriture na yewemuntu.

Umurenge wa Gatore utuwe n’abaturage ibihumbi 28 447 ukagira utugali 6 ukaba umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *