Kigali: Umuryango ufite umukobwa wari gusabwa wamenyeye kuri radiyo ko ubukwe bwapfuye(Yavuguruwe)

Umuryango wa Mutabazi Raphael watanze itangazo umenyesha ko ubukwe bw’umuhungu we bwari buteganyijwe uyu munsi no mu cyumweru gitaha butakibaye, mu gihe umuryango w’umukobwa wabyumviye kuri radiyo ikorera i Kigali.

Iyi miryango yari gushyungirana(gusaba no gukwa) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Werurwe 2018 i saa saba z’amanywa.

Umuryango w’umukobwa(tutatangaje izina) wumviye kuri radiyo mu itangazo ryayitambutseho, ko ubu bukwe butakibaye kubera impamvu zitatangajwe. Baryumvise mu ma saa sita abandi barimo gushyashyana ngo bakire abashyitsi.

Umwe mu bari muri uyu muryango w’umukobwa wari unafite imirimo mu bukwe bwe, ngo yahamagawe n’uwari umaze kumva iri tangazo, bihutira kumenya ukuri kwabyo.

Bakimara kubibwira umuryango w’umukobwa waguye mu kantu, abantu bamwe ngo barababara, abandi bararira, uwagombaga gusabwa we bimunanira kubyakira, ahumurizwa n’abagombaga kumuba hafi muri ubu bukwe.

Umwe mu bavuganye n’Ikinyamakuru The Source Post ati ” Umuryango waguye mu kantu, barababara bibaza ibibaye, ariko kuko basenga bashimira Imana.”

Kimwe mu byatumye bagarura agatima ngo no aho wasangaga bamwe bavuga ko abo kugirango umwana wabo asange umuntu usa n’umusendera kuri radiyo, n’ubundi ngo bari kuzananiranwa bamaze kubana, bakavuga ko ibyiza ari uko bibaye kare ntibamuteshe igihe.

The Source Post kandi yaganiriye n’umwe mu bagize umuryango w’umusore, avuga ko impamvu yatumye buhagarara izwi n’uhagarariye uwo musore uba mu Burundi.

Ati” Nta byinshi tubiziho gusa ubu turi mu rugo rw’uwari umuhagarariye, turi abantu benshi agiye kutubwira impamvu.”

Abagize uyu muryango bateraniye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali bategereje kubwirwa impamvu ubu bukwe bwapfuye.

Itangazo ryihanganisha abari kubwitabira

Imihango yo gusaba no gukwa yari kubera uyu munsi i Kibagabaga, gusezerana imbere y’Imana byari biteganyijwe mu cyumweru gitaha, byari kuzabera i Burundi tariki ya 17 Werurwe 2018.

Abantu batandukanye ngo bari bamaze kugera aho iyi mihango yari iteganyijwe uyu munsi yari kubera.

Umwe mu bashyize umukono kuri iri tangazo aravuga ko nimero ya telefoni y’uwo musore itari ku murongo. Ngo baheruka kuvugana saa sita mu gihe  ubukwe (imihango yo gusaba no gukwa) yari gutangira saa saba, ndetse n’uwo musore yari kuza mu Rwanda.

Icya nyuma bavuganye ngo yamubwiye gusinya kuri iryo tangazo ko ubukwe bitakibaye, kandi ko abimutegetse. Nyuma ngo bagerageje nimero ye biranga.  Na we ari mu rungabangabo rwo kumenya icyabiteye. Ikindi nuko ko ngo nubwo ari uwa hafi muri uyu muryango w’umusore atazi aho umuryango we wari utuye.

Umuryango w’umukobwa ukomoka mu yahoze ari Cyangugu, ari naho uw’umuhungu ukomoka wibajije icyabaye urayoberwa. Bamwe bavuga ko batigeze bahemukira uw’umusore wenda ngo ube wihimuraga. Kugeza ubu imiryango yombi ntitangaza icyo ikeka cyatumye ubu bukwe bupfa.