Musenyeri Bimenyimana wa diyoseze gatolika Cyangugu yitabye Imana

????????????????????????????????????

Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene wayoboraga diyoseze gatolika ya Cyangugu yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018.

Uyu mushumba yari amaze igihe arwaye kanseri yo mu maraso. Amakuru agera ku Kinyamakuru The Source Post agaragaza ko yitabye Imana ari mu Rwanda nyuma yo kuhagarurwa arembye avuye muri Kenya aho yari yaragiye kwivuriza.

Benshi mu bamusuye mu minsi yashize ubwo yabaga mu babikira b’Abapenitante bamwitaho muri diyoseze ya Cyangugu bavugaga ko arembye ndetse ko koroherwa biri kure.  Aha niho bamwe bamusabiraga kwiruhukira. Byageze aho babuza abamusuraga kumugeraho kubera ko yari arembye.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukanga telefoni ye icamo ariko ntihabonetse uyitaba.

Musenyeri Bimenyimana yari umwe mu bashumba 10 ba diyoseze za kiliziya gatolika mu Rwanda.

Musenyeri Bimenyimana yari umwe mu bashumba 9 ba diyoseze za kiliziya gatolika mu Rwanda. Izo ni Kabgayi, Butare, Gikongoro, Nyundo, Ruhengeri, Byumba, Kibungo, Arikidiyoseze ya Kigali na diyoseze ya Cyangugu yayoboraga.

Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yavutse tariki ya 22 Kamena 1953 i Bumazi, Paruwasi Shangi, Diyosezi ya Cyangugu. Yahawe ubusaseridoti tariki ya 6 Nyakanga 1980 ku Nyundo. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu na Papa Yohani Pawulo wa 2 (Jean Paul II)  tariki ya 18 Mutarama 1997 ahabwa ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe uwo mwaka i Cyangugu.

Intego ye : « IN HUMILITATE ET CARITATE » ( MU BWIYOROSHYE NO MU RUKUNDO).

Uyu mushumba yagize uruhare rukomeye mu gufasha kiliziya kubona abihayimana batandukanye.

Umushumba wa diyoseze witabye Imana ashyingurwa muri kiliziya(paruwasi katederali) ibarizwamo icyicaro cye.