Abubakiwe biogaz na rondereza ntibakibikoresha kubera kutamenya kubyisanira

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Musanze Nyanza, Karongi na Rwamagana bubakiwe ibikorwa birimo biogaz, rondereza bagahabwa n’amashanyarazi ntibakibikoresha kuko byangiritse bikabura ubibasanira, kandi ngo batashobora kubyisanira.

Bimwe muri ibi bikorwa byagiye byangirika gahoro ku buryo kubisana bitatwara imbaraga zidasanzwe. Urugero ni aho rondereza yavuyeho itafari. Ahandi ni aho itiyo ikoreshwa kuri biogaz yacitseho gato. Nyamara abaturage ngo ntibabasha kubisana kuko batabyihishijwe.

Yewe n’abahawe amashanyarazi, umuriro bahawe washizemo barekera aho kuko batari bazi ko ushiramo(aha ni ku bahawe uturuka ku ngomero).

Aba baturage bubakiwe ibi bikorwa n’abaterankunga batandukanye barimo Fonerwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije hagabanywa ibikorwa bya muntu bituma ikirere cyangirika, bikagira n’ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Mukakarangwa Clemence wo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Burera, avuga ko biogaz ye yacitse itiyo, nyuma bakannairwa kuyisanira kuko batigishijwe uko zisanwa. Iki kibazo agihuje n’uwitwa Murihano Telesphore wo muri uwo murenge, na we wagize ikibazo cy’itiyo ijyana gazi yacitse akananirwa kuyisana. Ubu izi ngo zisigaye zitema amashyamba ngo zibone inkwi, nyamara zari zarahawe biogaz ngo zibashe kubungabunga ibidukikije.

Zimwe muri biogaz bubakiwe

Ibi bibazo kandi byongeye kugaragazwa muri filimi nto mbarankuru yakozwe ku bushakashatsi ku nkunga zatanzwe mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bwamuritswe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 9 Werurwe 2018.

Mu karere kamwe mu ngo 25 zubakiwe amashyiga ya rondereza mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije(amashyamba) biciye mu gucana inkwi nke,  mu zigera ku 8 yarangiritse yose(abiri bubakiwe) basubira ku atwara inkwi nyinshi. Izindi ngo 7 hagiye hasenyuka rimwe. Bose bahuriza ku kuba barabuze uwongera kubasanira ibi bikorwa.

Hari ndetse n’ugaragara avuga ko yaruhuwe kujya gutashya inkwi zo gucana, biciye mu kumwubakira biogaz. Gusa ngo bimusaba kujya gusaba amase yo kuyishyiramo ngo itange umuriro.

Imishinga bahawemo ibi bikorwa yaje kurangira babura ubasanira ibyangiritse, bamwe muri bo bakwegera abayobozi bakababwira ko ibibazo bazabibajyanira hejuru.

Aba baturage babona ko nyirabayazana w’iki kibazo cyo kuba batakwisanira ibi bikorwa ari uko batabanje kuganirizwa ku bigiye kubakorerwa ngo babigiremo uruhare. Ibi kandi babihurizaho n’abayobozi batandukanye.

Umuyobozi wa TI-Rwanda Ingabire Marie Immaculée ati ” Amafaranga arahari habuzemo ikurikirana ku ishyirwa mu bikorwa uko ryagenze.”
Avuga ko abagize inzego z’ibanze bakwiye kwegera abaturage bakabumvisha ko ibyo bikorwa ari ibyabo bakagira n’uruhare mu kubibungabunga no kubisana.
Ati” Baragenda bagaterura bakabahereza ariko ugasanga ntibabigize ibyabo….haba hakwiye kubaho abantu baho b’abaturage bahaturiye bahugurwa gufata neza biriya bikoresho n’uburyo bashobora kubisana byangiritse, kuko ntibyumvikana uburyo iziko ryameneka bakavuga ko bategereje ko umutekinisiye waribumbye ari we ugaruka kuribumba! Ntibabumbisha ibumba se hari ibintu bajya kugura mu nganda?”
Ingabire Marie Immaculée
Akomeza avuga ko abiga imishinga bagiye gukorera abaturage bagombye kubegera nabo bakabigiramo uruhare.
Ingabire kandi ashima ko iyo mishinga yashyizwe mu bikorwa, ariko akavuga ko uburyo yakozwemo ‘akamaro ndetse n’ingaruka nziza byagize ku baturage, atabiha amanota arenga 50%.
Minisitiri Vincent Biruta
Minisitiri w’ibidukikije Vincent Biruta avuga ko umushinga wose ugenerwa abaturage bagomba kuwugiramo uruhare, bakabanza kuganirizwa ku bigiye kubakorerwa bakanaganirizwa n’uburyo bwo kubigira ibyabo, bakabibungabunga, bakanabisana mu gihe byagize ikibazo.
Ati”Hakwiye kurebwa uburyo ubutaha byazakorwa neza kurushaho. Ni inkunga ikomeye iturutse muri iyi raporo.”
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu ngo 400, habazwa abagera ku 1600.
63.4% by’abahawe amashanyarazi aturika ku mirasire y’izuba bagaragaza ko batagishijwe inama mbere yo kuyahabwa. 41%  by’abayahawe ngontibigishijwe uko akoreshwa.
Ntakirutimana Deus