Kenya: William Ruto yatorewe kuba perezida

Perezida wa Komisiyo y’amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya perezida n’amajwi 50.49%.

Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kuganira n’abanyamakuru.

Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanye n’ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera “umwijima muri iki kiciro cya nyuma” cyo kubara amajwi.

Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n’abaturage ba Kenya kuko ngo “hari ibyari byitezwe ko tutagera hano”.

Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y’amatora yavuze ko ibintu bitari byoroshye ndetse abakomiseri babiri bakomeretse, ntiyavuze byinshi kuri ibi.

Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y’abayitera ubwoba.

Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y’umucyo, na demokarasi.

Ati: “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose – uwo batoye wese – ko iyi izaba guverinoma yabo.

“Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga – nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.

“Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Akajagari n’imirwano mbere ya hano

Mu gihe perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.

Komisiyo y’amatora ifite bitarenze kuwa kabiri tariki 16 Kanama(8) kuba yatangaje ibyavuye mu matora.

Abakandida William Ruto, George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga ntabwo yahagaragaye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *