Guverineri Kayitesi asaba abagore kurushaho guhindura imibereho y’abaturage

Abagore mu Ntara y’Amajyepfo bakoze ibikorwa bitandukanye bihindura ubuzima bw’abaturage mu myaka itambutse, Guverineri w’iyi ntara Kayitesi Alice abasaba kongera imbaraga kurushaho.

Mu mwaka w’imihigo ya ba mutimawurugo 2021-2022, abagore bo mu ntara y’amajyepfo bakoze Ubukangurambaga maze imiryango irasezerana, bagira uruhare mu gukora neza kw’amarerero y’abana hirya no hino mu midugudu, abana bari barataye amashuri bayasubijwemo, imiryango yabanaga mu makimbirane irigishwa irahinduka ndetse hakorwa n’ibindi bikorwa, Kayitesi avuga ko hari aho byavanye abaturage.

Agira ati “Nubwo ari inama y’igihugu y’abagore ikora ibikorwa bifitiye akamaro umuryango nyarwanda wose muri rusange ntabwo turobanura icyiciro cy’abantu.”

Ubwo yitabiraga Inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’amajyepfo yabereye i Muhanga kuwa gatatu tariki 10 Kanama 2022, Kayitesi yabashimiye uruhare rwabo mu guteza imbere abaturage, ariko anabasaba kongeramo imbaraga ku neza ya buri wese.

Ati “Imihigo ya mutimawurugo ni imihigo ifite impinduka ku mibereho y’umunyarwanda, ifasha mu kurwanya igwingira n’imibereho mibi ku bana, kugarura abana ku ishuri ndetse no kwiteza imbere…Ibyo bikorwa mu midugudu itandukanye, ariko hakagira umudugudu umwe mu karere weserezwamo imihigo ya ba mutimawurugo. Umudugudu umwe mu karere usanga gafite imidugudu 500, 600 biracyari igitonyanga mu nyanja. Ibyo bikorwa bikorwa hose, tubasaba ko bagenda bakabikora mu midugudu hose.”

Kayitesi asaba abo bagore gufatira urugero ku gikorwa cy’ihaniro abagore muri Kibirizi ya Nyanza bihangiye, bahuriza hamwe umuryango wananiranye bakawuhana, ku buryo asanga bikozwe ahandi hari icyo byahindura ku miryango ihora mu makimbirane.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara Dusabe Denise avuga ko bagiye gukora byinshi kurushaho.

Ati”Icyo tugiye kwibandaho harimo gukumira inda ziterwa abangavu, ikibazo cy’abana bata ishuri n’ibindi. Tugiye gutoranya imidugudu mishya, ni imidugudu rero ushobora gusangamo ibyo bibazo, tugiye guhangana nabyo, bitari muri iriya midugudu gusa ndetse n’ahandi hose.”

Mu kumurika uko uturere twarusanyijwe mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo mu mwaka 2021-2022, akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa mbere muri iyo ntara, aka Nyanza kaza ku mwanya wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *