Kenya: Barasaba leta guhagarika akazi ko muri Saudi Arabia nyuma ya video y’umugore yonsa ibibwana

 

Ihuriro ry’abakozi n’ubucuruzi muri Kenya Central Organisation of Trade Unions (COTU) ryasabye leta guhagarika kompanyi zikorera muri icyo gihugu zohereza abakozi muri Arabia Saoudite.

Ni nyuma ya video yakwiriye henshi yerekana umugore wo muri Kenya arimo konsa ibibwana by’imbwa avuga ko ari muri icyo gihugu cyo mu bwarabu.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itabashije kugenzura umwimerere w’iyo video.

Avugana n’abanyamakuru ku cyumweru, Francis Atwoli ukuriye COTU yavuze ko uwo mugore, yasize umwana w’amezi abiri muri Kenya, yahatiwe n’umukoresha we konsa ibibwana.

Atwoli yagize ati: “Ndasaba ubutegetsi gukora nk’uko ubutegetsi bwa Perezida Mwai Kibaki bwabigenje…Yahagaritse muri Kenya kompanyi zose zishakira abantu akazi”.

Tambuka Twitter ubutumwa

Impera ya Twitter ubutumwa

Uyu mukuru wa COTU yasabye Perezida William Ruto guhagarika “ubucakara buziguye” bw’abakozi bava muri Kenya, leta ikajya ivugana imibereho y’abakozi n’ibihugu byo mu bwarabu.

Ubushomeri buri hejuru muri Kenya butuma urubyiruko rwinshi rujya mu bihugu byo mu kigobe cy’abarabu gushaka imirimo yo mu rugo n’indi y’ingufu.

Benshi muri abo bakozi bagiye bavuga ingorane zo gufatwa nabi bahuye nazo muri ibyo bihugu, ndetse vuba aha byavuzwe no muri Myanmar, Laos na Cambodia.

Abanyakenya benshi bagaragaje akababaro batewe n’amashusho asa n’ayo uwo mugore yifashe atabaza ngo afashwe kuko aho arimo gukora bamuhatira konsa ibibwana by’imbwa.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *