Kamonyi: Yasabye Minisitiri kumurangiriza urubanza yaregeye guhera ku bwa ba Burugumesitiri

Umusaza witwa Ntanama Laurent uri mu kigero cy’imyaka 70 utuye mu murenge wa Kayenzi aherutse gusaba Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney kumurangiriza urubanza yatsinze mu bihe byashize.

Iki kibazo yakigejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ubwo yari yitabiriye inteko y’abaturage mu murenge wa Kayenzi mu cyumweru gishize.

Avuga ko yatsinze urwo rubanza, urukiko rutegeka ko agomba kugabana n’abavandimwe be isambu basigiwe n’ababyeyi babo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi bwasobanuye ko icyo kibazo cya Ntanama bakizi kuko yiyambaje inkiko eshatu zirimo urukuru rw’i Nyanza, zitegeka ko abo bavandimwe batatu bagabana isambu bakaringaniza, ariko ngo ubwo ikibazo cyari kigiye kurangizwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga yabuze iyo sambu ngo arangize urwo rubanza.

Ubuyobozi bwakomeje buvuga ko urukiko ruterekanye igishushanyo (schema) cy’isambu yazagabanywa abo babandimwe, bityo ko byatumye uwo muhesha atinya kururangiza kuko umwe mu bagize uwo muryango ashobora kumurega ko yishe amategeko.

Aha Ntanama yahise agira ati “Nyakubahwa Minisitiri ikibazo cyanjye ni kirekire nabuze iherezo ryacyo; aho kizarangirira.”

Gatabazi yamubwiye ko agomba kwitabaza inkiko zigasobanura aho bazagabana, ikirego cyakwitwa urubanza rusobanuza urundi.

Ntanama uvuga ko iki kibazo yakigejeje ku buyobozi muri za 2002 , yagiye ubona atanyuzwe n’icyo cyemezo, we avuga ko atabasha kuburana n’abanyamafaranga(abavandimwe be), avuga ko bamwitambika aho agiye kurega hose.

N. D

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *