Karongi: Kuva muri 2007 hari abakishyuza ingurane y’ahahinzwe icyayi

Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Gisiza na Gitega mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, basenyewe inzu muri 2012 ahahinzwe icyayi baravuga ko hari amafaranga y’ingurane y’izo nzu bagombaga guhabwa yasohoka mu mwaka wa 2017 bagatungurwa no kuba yarageze kuri SACCO ya Rugabano ikayabima.

Abaturage baganiriye na radio Isangano barimo Kubwimana Valence wo mu kagari ka Gisiza na Bosenibamwe Jean Pierre na Kubwimana bo mu kagari ka Gitega mu murenge wa Rugabano. Aba baturage bavuga ko NAEB yaje kubimura aho bari barubatse ufite inzu ebyiri imwe akayihererwa ingurane y’amafaranga iya kabiri ikaba umusanzu w’iyo yatujwemo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano ku bahatujwe. Gusa kuri bo siko byagenze nk’uko babisobanura

Kubwimana Valence agira ati “Aho hantu nari mpafite amazu abiri[inzu ebyiri]ari mu byangombwa bitandukanye,imwe baje kuyibarura bambwirako izaba nk’uruhare rwanjye nta ngurane y’amafaranga yayo nzabona kugirango babashe kunkomeraho banyubakire, indi bakatubwirako ufite inzu ebyiri imwe bazajya bamwishyura umutungo wayo akawicyenuza,ubwo rero inzu imwe baraje bayimpera ingurane y’inzu indi baraza barayibara ndasinya amafaranga arasohoka muri SACCO ariko ngiye kuyafata bambwira ko ntagomba kuyafata ngo araborotse[arafunze]”.

Bosenibamwe agira ati “Nari mfite amazu atatu, ubwo rero inzu imwe baza kuyinyishyura amafaranga indi bayimpera ingurane y’inzu indi yo mu miturire amafaranga ageze kuri SACCO, miliyoni zigera ku 10 n’amafaranga ibihumbi 25 ngezeyo bampa ay’ubutaka ibihumbi 700 miliyoni 9 barazinyima”.

Kubwimana ati “Nagiragango muzambarize impamvu batampa umutungo wanjye”.

Ubuyobozi bwa SACCO buvuga ko ayo mafaranga yasubiye kuri konti y’ikigo NAEB gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu gihe ubuyobozi bw’akarere ntacyo bwabitangajeho.

Umuyobozi wa SACCO ya Rugabano, Salomo Ntawiha avuga ko amafaranga aba baturage bavuga ko bimwe bayohereje kuri konti ya NAEB nk’uko byari mu masezerano NAEB yagiranye n’abaturage .

Ati “Abaturage bari bafite amasezerano ko bubakirwa na NAEB, NAEB noneho ikabaversa ya mafaranga[ikayabashyirira ku makonti],yabaverisa yagasigara amafaranga y’ayo masezerano basinye ku nyubako bazabishyura noneho NAEB ikatwandikira ibaruwa ikurikije ya masezerano basinye ikatwoherereza na konti ikadusaba ko ayo mafaranga tuyatransfera[tuyohereza] kuri konti ya NAEB iri muri BK[Bank of Kigali]”.

MAZIMPAKA Maurice, umuyobozi w’umudugudu wa Bunyambo, utuyemo Kubwimana Valence umwe  muri aba baturage bafite ikibazo ku ngurane y’inzu zabo avuga ko hari benshi bafite iki kibazo aho bamwe basezeranijwe kuzahabwa iyo ngurane.

Agira ati”Ariko ni ikibazo kiri rusange ntabwo kirasubizwa ariko ubwo mperuka mu nama y’umwanzuro wa nyuma twarikumwe na Albert ubishinzwe ku rwego rw’igihugu,yanzuye y’uyo amafaranga y’inzu ye bazayamuha,ntakwezi kurashira[iyo nama ibaye]”.

Umukozi w’ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi,NAEB , Albert  Bizimana avuga ko abo baturage amafaranga yabo y’ubutaka bayahawe uretse amafaranga y’inzu kuberako batujwe mu mudugudu.

Agira ati”Bariya bose barishyuwe amafaranga barayajyana icyo batajyanye n’amafaranga y’inzu kuberako baratujwe,icyantangaza ni uko wasanga umuntu yarishyuwe izo miliyoni esheshatu ni urugero,ugasanga ntafaranga narimwe yafasheho yose akarere karayafatiriye ntiyanatuzwa,wenda aranatuzwa ariko yose yaranafatiriwe ibyo ntibibaho,abo rero nibo umuntu yareba case yabo[yareba ibyabo]  ariko ntanabo”.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri radiyo Isangano dukesha iyi nkuru imaze ishaka ubuyobozi bw’akarere ka Karongi ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo,Mukarutesi Vestine umuyobozi wako yatuburiye umwanya kuko gahunda yahaga umunyamakuru yagendaga ayihindura kugeza iyi nkuru ikozwe.

Amwe mu mabaruwa bamwe muri aba baturage bagiye bandikira inzego zitandukanye basaba guhabwa ingurane zabo tuzifitiye kopi. Nk’uwitwa Kubwimana Valence tariki 7 ukwezi kwa 10 muri 2018 yandikiye akarere ka Karongi agasaba guhabwa amafaranga y’inzu ye ya kabiri yari mu kibanza nomero 1064,tariki ya 22 z’ukwa Gatandatu2020 yongera kwandikira akarere,tariki 6 z’ukwa Cumi 2020 yandikira NAEB ,hari n’abandikiye urwego rw’umuvunyi bibaza impamvu batarenganurwa ngo bahabwe amafaranga y’ingurane.

MC