Fiyanse w’umunyamakuru wishwe agacibwamo ibice arasaba guhana bwangu igikomangoma cya Arabiya Sawudite

Umukunzi w’umunyamakuru wishwe Jamal Khashoggi yasabye ko igikomangoma cya Arabia Saoudite “gihanwa bidatinze” kubera ubwo bwicanyi.

Mu butumwa yatanze kuwa mbere yagize ati: “Ntabwo byaduha ubutabera twifuza gusa…ahubwo byanatuma ibikorwa nk’ibi bitongera”.

Hatice Cengiz yatanze ubu butumwa nyuma y’uko urwego rw’ubutasi rwa Amerika rutangaje raporo yemeza ko igikomangoma Mohammed bin Salman aricyo cyatanze uruhushya rwo kwica Khashoggi.

Arabia Saoudite yamaganye ibivugwa muri iyo raporo.

Igikomangoma Mohammed, ari nawe mutegetsi w’ubu bwami, yahakanye uruhare rwe mu kwica uyu munyamakuru.

Mu 2018 Khashoggi yishwe ubwo yari yagiye ku biro bihagarariye igihugu cye i Istanbul muri Turkiya gushaka impapuro zimwemerera gushyignirwa na Cengiz, umubiri we waracagaguwe urajugunywa.

Uyu mugabo wari ufite imyaka 59 yigeze kuba umujyanama wa guverinoma ari no hafi y’umuryango w’umwami, ariko yaje gushwana nabo ajya mu buhungiro muri Amerika mu 2017.

Aho, buri kwezi yandikaga inyandiko muri Washington Post anenga politiki z’igikomangoma Mohammed.

Hatice Cengiz
Hatice Cengiz, wagombaga gushyingiranwa na Khashoggi, yasabye abategetsi ku isi kugira icyo bakora ku gikomangoma (ifoto :REUTERS)

Hatice Cengiz yavuze iki?

Madamazera Cengiz yagize ati: “Birakwiye ko igikomangoma, cyategetse buriya bwicanyi bw’ubugome ku muntu utakoze icyaha, ahanwa bidatinze.”

Yongeraho ati: “Niba adahanwe, bizadushyira mu kaga twese kandi kizaba ari icyasha gihoraho ku kiremwamuntu”.

Cengiz, umushakashatsi wa kaminuza wo muri Turkiya, yasabye abategetsi ku isi kwitandukanya n’iki gikomangoma no gufatira ibihano Arabia Saoudite”

Yagize ati: “Guhera ku butegetsi bwa Biden, birakwiye ko abategetsi bose ku isi bibaza niba biteguye kongera kuramukanya nawe [igikomangoma Mohammed].

“Ndasaba buri wese gushyira ikiganza ku mutima we agahagurukira ko igikomangoma gihanwa”.

Joe Biden yavuganye na King Salman nyuma y'uko iyo raporo isohotse
Joe Biden yavuganye n’umwami Salman nyuma y’uko iyo raporo isohotse
 

Perezida wa Amerika Joe Biden yanenzwe n’abantu bo mu ishyaka rye ku mwanzuro we wo kudafatira ibihano Mohammed bin Salman ubwe.

Nyuma ya raporo yasohowe kuwa gatanu, ubutegetsi bwe bwafatiye ibihano bamwe mu bakuru bafasha igikomangoma, hamwe n’abandi byavuzwe ko bagize uruhare mu rupfu rwa Khashoggi.

Bamwe mu bo mu ishyaka ry’abarepubulikani nabo basabye Joe Biden gufata ibihano birushijeho. Byitezweho ko uyu munsi kuwa mbere ubutegetsi bwe bugira icyo butangaza.

Saudi Arabia ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli byinshi, kikaba ari n’inshuti ikomeye y’Amerika mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Ivomo:BBC

The Source Post