Amerika yavuganye n’u Rwanda ku rubanza rwa Rusesabagina
Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika byatangaje ko byavuganye “n’inzego zo hejuru cyane” i Kigali n’i Washington ku rubanza rwa Paul Rusesabagina ukurikiranywe mu butabera bw’u Rwanda ku byaha birimo iterabwoba ndetse n’ubwicanyi.
Umuvugizi w’ibyo biro yabwiye abanyamakuru ati: “Twizeye ko imiburanishirize y’urubanza rwe ikwiye kuba irimo umucyo kandi itabogamye, yubahirije amategeko, kandi igendeye ku byemewe n’u Rwanda ubwarwo mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Abagize inteko ya Amerika basabye Kagame gufungura Rusesabagina
Ku italiki ya 18 y’ukwezi kwa 12 gushize, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress, bo mu mashyaka yombi, Abademokarate n’Abarepubulikani, bandikiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba ko Paul Rusesabagina afungurwa. Ibaruwa yabo yageze ahagaragara kuwa kabili taliki ya 16 y’uku kwezi kwa kabili.
Iyi baruwa iriho imikono y’abasenateri 14 n’abadepite 21. Mu basenateri bakomeye twavugamo nka perezida pro-tempore wa Sena, ni ukuvuga perezida w’umusimbura, Patrick Leahy, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, na Marc Rubio wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, wiyamamaje mu majonjora y’amatora ya kandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2016.
Naho mu badepite bakomeye, twavugamo nka Jamie Raskin, wo mu ishyaka ry’Abademokate, wayoboye itsinda ry’abadepite b’abashinjacyaha mu rubanza rwa kabiri rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu Donald Trump muri Sena.
Mu ibaruwa yabo, barasaba perezida w’u Rwanda kugarukana mu mutekano Paul Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umuntu ufite uburenganzira busesuye bwo kuhatura kandi wabonye umudali w’ikirenga wa gisivili utangwa n’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa “Presidential Medal of Freedom” kugirango asange umuryango we. Kuri bo, birakwiye kubera ibibazo by’ubuzima Rusesabagina afite. Bati: “Ni umuntu warokotse kanseri, kandi afite n’izindi ngorane z’uburwayi zihoraho, tutirengagije n’icyorezo cya Covid.”
Abashyize umukono kuri iyi baruwa bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ifatwa rya Rusesabagina muri Emira z’Abarabu zunze ubumwe n’ukuntu yajyanywe mu Rwanda byose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agahita ashyirwa mu gifungo cy’akato ka wenyine. Baragira, bati: “Guverinoma yanyu izi neza ko amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika asobanura neza uburyo bwo kwirukana abanyamahanga kubera ibyaha bitandukanye baba bakoze, birimo icy’iterabwoba Rusesabagina aregwa.”
Barakomeza, bati: “Muri iyi myaka 20 ishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika yashubije mu Rwanda abenegihugu barwo bane kandi iritegura kohereza abandi bane mu gihe bazaba barangije ibihano byabo barimo kubera ibyaha bakoze. Kubera izo mpamvu, kujyana Rusesabagina mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko byirengagije amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi bishobora kuba bisobanuye ko nta bimenyetso bihari ku byaha aregwa.”
Aba basenateri 14 n’abadepite 21 ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bashimangira uburemere bw’uko ari abo mu mashyaka yombi kugirango bumvikanishe ko inteko ishinga amategeko Congress ishyigikiye ko guverinoma y’u Rwanda igarura Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bati: “Guverinoma yacu irakurikirira hafi uburyo Rusesabagina abayeho. Kuko biri mu nyungu zikomeye z’umubano uri hagati ya Leta zunze ubunwe z’Amerika n’u Rwanda, n’isura y’u Rwanda mu mahanga, turabasaba kugarura vuba Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Rusesabagina, wagiye kenshi yumvikana anenga ubutegetsi bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, afite uburenganzira bwo gutura muri Amerika. Uyu yahawe igihembo gikomeye gitangwa na perezida wa Amerika hashingiye ku nkuru ye, itavugwaho rumwe, ko yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, inkuru yakinwemo filimi “Hotel Rwanda” yamamaye ku Isi.
U Rwanda rwasubije Amerika
Nyuma y’iyo baruwa, minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yaboherereje igisubizo ku italiki ya 22 y’ukwezi kwa 12 gushize, ariko ibaruwa ye nayo yagiye ahagaragara kuwa kabili taliki ya 16 y’uku kwezi kwa kabili, iy’Abanyamerika nayo imaze gutangazwa uwo munsi.
Minisitiri Busingye aragira, ati: “Murasaba Perezida wa Repubulika kwivanga mu mikorere y’inkiko kandi binyuranyije n’amategeko. Nta na hamwe ibaruwa yanyu ikomoza ku byaha bikomeye Rusesabagina n’abo bareganwa 18 bashinjwa. Mu bitero bitatu bitandukanye mu 2018, umutwe wa gisilikali w’ishyaka rya Rusesabagina wishe abasivili icyenda, urasahura, uranatwika. Rusesabagina yarabyiyemereye muri videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa 12 mu 2018.
Ministiri Busingye arakomeza muri iyi baruwa, ati: “Ntaho ifatwa rya Rusesabagina rinyuranyije n’amategeko, nk’uko Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rubibona. Rwakurikije impapuro zo kumuta muri yombi zari zimaze igihe. Iyi ni inzira y’amategeko yemewe mu rwego mpuzamahanga, harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.”
Ministiri Busingye agaragaza ko Rusesabagina, nk’undi muturage wese, afite uburenganzira ku butabera butabogamye, kandi bunyuze mu nzira y’umucyo. Aragira, ati: “Nshimishijwe n’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika ibikurikirira hafi. Nejejwe kandi n’uko ikigo cy’urugaga rw’abavoka bo muri Amerika kigenzura uburenganzira bwa muntu “Center for Human Rights of the American Bar Association” n’umuryango uharanira ubutabera “the Clooney Foundation for Justice” basabye kuza gukurikirana urubanza rwa Rusesabagina. Tubahaye ikaze mu rwego rw’amabwiriza y’urukiko agenewe indorerezi zose zibishaka. Abadipolomate batandukanye, barimo n’aba Leta zunze ubumwe z’Amerika, bakurikiranye inzira zose z’ibanze z’urubanza. Bafite uburenganzira bwo gukomeza kurukurikirana.”
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda arakomeza, ati: “Kubera ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bubiri bw’u Rwanda n’Ububiligi, abadipolomate b’Ababiligi bamusura buri gihe cyose babisabiye. N’umudipolomate w’Amerika nawe yaramusuye igihe yabisabiye.
“Nta kibazo ubuzima bwa Rusesabagina bufite, kandi abashinzwe iby’ubuzima muri gereza afungiyemo bahora bakora uko bikwiye kugirango avurwe igihe cyose abikeneye. Avugana kenshi n’umuryango we. Afite kandi abamwunganira mu by’amategeko yihitiyemo.
“Ndibwira ko muha agaciro ubuzima bw’Abanyarwanda bose kimwe, kandi ko mutagamije kwimika umuco wo kudahana ku byaha biremereye nk’ibyo Rusesabagina ashinjwa. Igikuru ni ukureka ubutabera bugakomeza akazi kabwo mu nyungu z’umubano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Rwanda.”
Hagati aho, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ned Price, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize, yagarutse kuri uru rubanza rwa Paul Rusesabagina. Avuga ko bahaye amabwiriza ambasaderi wabo mu Rwanda kugirango arukurikiranire hafi. Ambasaderi Peter Vrooman yagaragaye mu rukiko muri uru rubanza.
Rusesabagina Paul yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.