Karongi: Banyuzwe no kwimurira imibiri y’ababo mu rwibutso rwa Nyange

Abafite ababo bimuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bukiro mu Karare ka Karongi, bakimurirwa mu rwa Nyange mu Karere ka Ngororero baravuga ko banyuzwe n’icyemezo cyo kwimura imibiri y’ababo kuko aribwo izarushaho kubungwabungwa neza.

Tariki ya 16 Mata 2024, mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange mu Karere ka Ngororero, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 300, harimo imibiri 292 yimuwe mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

Kamirindi asaba ko i Bukiro hashyirwa ikimenyetso kibutsa amateka y’ababo bahamburiwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamirindi Alexis, uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo muri urwo rwibutso, asobanura uko babyakiriye.

Ati

Hano ni muri Ngororero, twe tuvuka muri Karongi, twaje gushyingura hano. Abo dushyingura, iyi paruwasi ya Nyange yari iyabo, niho babatirijwe, niho bakoreye ubukwe, imihango yose ya Kiliziya ni aha bayikoreye. Kubona rero uyu munsi bari hano, ni byiza yuko basanga abandi bahari. Twari tarashyinguye mu Bukiro, dushyingurana ubushobozi bwariho icyo gihe, ariko ubungubu murabona uru rwibutso ukuntu rwubatse; rwubatse neza cyane, kandi inzibutso ziri mu gihugu muzi ko ari nyinshi, Leta yafashe umwanzuro ko zigabanuka, kugirango ibone uko izitaho, nacyo ni igikorwa cyiza Leta yakoze.”

Abarimo Ndengeyingoma na Kamirindi bashyira indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside

Kamirindi avuga ko i Bukiro hari hatuye umuryango umwe, ariko ko abari bawugize batapfiriye muri Kiriziya ya Nyange, abenshi bapfiriye kuri bariyeri yari muri ako gace ka Bukiro.

Abagize imiryango yari ituye mu Bukiro bunamira imibiri y’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyange

Yungamo ko mu bantu 292 bashyinguwe bava mu muryango umwe. Byongeye kandi ngo mu ibarura bakoze, barabaze basanga abo mu muryango wabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bararenga 500, kandi bose bari batuye hamwe, muri Bukiro nta muntu waharokokeye.

Abarimo guha icyubahiro abashyinguwe muri urwo rwibutso, ni bamwe mu bashimirwa guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu

Akomoza ku butwari bwaranze uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe wahishe umwe mu bakomoka I Bukiro.

Ati

Hari umwana wari ufite imyaka 3 w’umukobwa bishe abantu bose barabamara, baramusiga, umurwayi wo mu mutwe agira imbabazi atwara wa mwana ajya kumurera, yari afite musaza we w’interahamwe, wazaga kumumwambura ngo amwice, umurwayi akamubwira ngo urabanza unyice, ubone kumutwara. Uwo mwana yarakuze, ubu arubatse.”

Nyirabahire Speciose, Komiseri ushinzwe ibikorwa byo kwibuka muri IBUKA asaba ko inkunga igenerwa abarokotse Jenoside batishoboye yongerwa

Tariki 13 Mata 2024, ubwo mu Murenge wa Ruganda haberaga umuhango wo kwibuka abatutsi bahiciwe, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi MUKASE Valentine yavuze ko hariho gahunda yo guhuza inzibutso mu rwego rwo kugira izujuje ibisabwa zifasha mu kubungabunga neza iyo mibiri ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego imibiri iri mu rwibutso rwa Ruganda izashyingurwa mu rwa Birambo, iyari muri Bukiro yashyinguwe mu rwa Nyange.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi MUKASE Valentine akomoza ku gikorwa cyo kwimura imibiri ngo ibungabungwe neza

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko iyo bagiye kwibuka I Nyange, bijyana no kwibuka ubugome ndengakamere bwakorewe Abatutsi, by’umwihariko Padiri Seromba Athanase watanze itegeko ryo gusengera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bayihungiyemo.

Ati

Biteye agahinda kubona Padiri agira umutima wa kinyamaswa ariwe wagombye gutabara abari mu kaga nk’umuntu wiyeguriye Imana”

Yungamo ko afite urubanza rwo gusobanurira Imana uburyo yatereranye inama zayo.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc

Asaba abantu bose kuba umwe birinda amacakubiri, banahangana n’abapfobya Jenoside bavuga ko itabayeho.

Umurenge wa Nyange wubatseho urwibutso rwa Jenoside, uriho udusozi tubiri dutandukanye mu matea,  aho kamwe ari akubatseho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ahiciwe abari muri iyo Kiliziya, akandi kakaba ak’umucyo ahari abana banze kwitandukanya bavuga ko bose ari bamwe; ku gicumbi cy’intwari za Nyange.

Amwe mu mafoto yaranze uwo muhango

Meya wa Karongi, Perezida w’Inama Njyanama y’ako karere na Senateri
Perezida wa Ibuka muri Ngororero(ibumoso) na Brig Gen Albert Rugambwa uyobora Brigade ya 201(iburyo)
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge: Murundi, Nyange na Rugabano baha icyubahiro abaharuhukiye
Abaturutse muri MINUBUMWE bunamira abatutsi baruhukiye i Nyange
Imiryango itandukanye yibuka ababo biciwe i Nyange
Intumwa ya IRMCT yunamiye Abatutsi bashyinguye i Nyange

 

 

Gashonga Jean Claude