Amateka ashaririye ya Abimana Mathias wiciwe umugore n’abana 5 na nyina agatwikirwa mu nzu muri Jenoside

Ijoro ribara uwariraye; imyaka 30 irashize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahishwe Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Ni Jenoside yasize ibikomere bikomeye ku bayirokotse n’ingaruka zikomeye ku Banyarwanda bose.

Bamwe mu bayirokotse bibuka amateka ashaririye babayemo, aho bamwe batangiye batotezwa guhera mu 1959 no mu myaka yakurikiyeho, mu 1994, ubutegetsi bwariho bushyira mu bikorwa umugambi wacuzwe mbere nkuko abanditsi b’amateka bagiye babisobanura.

Ikinyamakuru The Source Post cyegereye Abimana Mathias, umugabo w’imyaka 74 wavukiye mu yahoze ari Komini Mabanza Perefegitura ya Kibuye,wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akicirwa abe, avuga uko yarokotse n’umusanzu we mu kubanisha Abanyarwanda no kubabarira abamwiciye umuryango.

Abimana Mathias yagizweho ingaruka n’imiyoborere mibi yaranze ubutegetsi bwariho mbere ya jenoside ndetse n’igihe yakorwaga.

Ati:

“Nzi u Rwanda mbere; abantu bari babanye neza bafite ubucuti n’ubuvandimwe; babana mu mahoro. Bigeze mu mwaka w’1959 ni bwo ibintu byatangiye guhinduka. Icyo gihe nari mfite imyaka 10; nigaga mu mashuri abanza i Mushubati. Abantu barahinduka inzu z’abatutsi ziratwikwa. Mu mwaka wa 1960 ibintu byakomeje kuba bibi abaparimehutu batangira guhohotera Abatutsi bagakubitwa…”

Ibyo ariko ngo byari bitaratangira kugera mu baturage. Nyuma ngo abantu baturutse mu Kingogo [ubu ni mu karere ka Ngororero] ni bo bateye muri Komini Mabanza, batangira gutwikirwa abantu. Muri uwo mwaka kandi nibwo hashyizweho abayobozi b’abahutu gusa.
Ngo hakomeje kuba imvururu, ariko abazungu bari birukanywe muri Kongo bari babyihishe inyuma, bagamije gucamo ibice abaturage bari basanzwe babanye neza.

Mu 1973 Habyarimana Juvenal yahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire, avuga ko azanye amahoro n’ubumwe.

Abimana avuga ko ibyo Habyarimana yavugaga bihabanye cyane n’ibyakozwe mu gihe cyose yamaze ku butegetsi (1973-1994).

Ati:

Ariko siko byakomeje kuko yatangiye avuga ko ubutegetsi bwamubanjirije bwiraye bigatuma Abatutsi baba benshi mu nzego zinyuranye z’igihugu. Mu mashuri hahise hajyaho icyo bise iringaniza; Abatutsi baba bake mu mashuri n’abari bafite imyanya mu buyobozi bayikurwamo. Ibintu byakomeje gutyo karundura iba mu 1994.”

Abimana kuri  y’ibyitso by’Inkotanyi… asakwa imbunda

Abimana Mathias avuga ko ku giti cye yatangiye gutotezwa kuva mu mwaka w’1990.

Ati:

Icyo gihe nigishaga i Rubengera nkakora n’imirimo inyuranye muri Kiliziya Gatorika i Mushubati. Nahise nshyirwa kuri lisiti y’abantu ngo bakorana n’Inkotanyi kimwe na bagenzi banjye b’Abatutsi bari bajijutse. Iwanjjye bahoraga baza kuhasaka ngo ntunze imbunda.”

Yungamo ati:

Byakomeje gutyo mbuzwa amahoro kugeza mu mwaka w’1993. Mu 1994, ari mu gitondo twumvise mu makuru ko indege ya Habyarimana yahanutse.”

Kuri we yatakereje ko wasanga ibintu bigiye kujya mu buryo, kubera ko Habyarimana yari yaranze gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, gusa ngo siko byagenze ahubwo byabaye bibi kurushaho.

Igitero cya mbere kwa Abimana….hari abishwe

Abimana, asobanura uko yagabweho igitero cya mbere. Ati:

Tariki ya 9 Mata 1994, urugo rwanjye rwaratewe, haza igitero cyari giturutse mu Rutsiro kirimo abantu bari hagati ya 200 na 300. Abatutsi twari duhuje ibibazo bagera kuri 50 bari iwanjye, twishyira hamwe turwanya icyo gitero cyari cyatugezeho i saa Tatu za mu gitondo tukinesha i saa Saba z’amanywa. Hapfuye abantu benshi bamwe bahitanwa na grenade yatewe n’icyo gitero; yaraturitse cyane yumvikana ahantu henshi abantu bakwiza inkuru ngo ni njye wayiteye bitangira kumbera bibi cyane.”

Mu gihe cya saa kumi z’umugoroba ngo uwari Burugumesitiri Bagirishema Ignace wayoboraga Komini Mabanza yajyanye n’abajandarume batanu kwa Abimana, ku ku gicamunsi cyo kuwa 9 Mata 1994. Amaze kumenya amakuru ko bari mu nzira bajya iwe, yahise. Bahageze bahasanga inkomere n’imirambo babura icyo bakora basubirayo. Umugore n’abana bo bari bahunze mbere.

Image
Abimana Mathias, atanga ikiganiro muri Gahunda yo kwibuka yabereye i Nyamagumba muri Rutsiro

We na bagenzi be bahise bahungira ku musozi wa Nyamagumba (mu Karere ka Rutsiro), bahasanga abandi batutsi bari bahahungiye, ariko nabwo ngo bahoraga bahanganye n’ibitero byabateraga.
Hagati ya tariki ya 11-13 abantu barishwe cyane bituma batatana. Na we yabaye mu bahunze.

Ati:

Nageze imbere mpura n’abana banjye batatu, tujya ku Kivu tuhasanga ubwato, turabufata tujya ku kirwa cya Nyamunini tuhamara iminsi itanu. Twumvise ko bagiye kuhadusanga turahava dufata ubwato ijoro ryose tujya ku kirwa cy’ Ijwi tuhagera i saa Yine za mu gitondo. Interahamwe imwe yarahadusanze bagenzi banjye bashaka kuyisagarira isaba imbabazi ahubwo iratuburira itubwira ko izindi ziri mu nzira zije kutwica.”

nnnnnnnn

Image
Abimana atanga ikiganiro mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri IPRC Karongi

Yungamo ati :

Twahise dufata amato duhungira i Goma tujya mu nkambi yari ihari yarimo n’abandi bari bahamaze igihe biganjemo Abagogwe. Twabaye muri iyo nkambi kugeza mu kwezi kwa munani dusubira mu Rwanda duca ku Gisenyi tuhamara amezi abiri.”

Abimana umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi

Yageze mu Rwanda amenya inkuru y’inshamugongo

Abimana ati:

Nagarutse ino nsanga umugore wanjye baramwicanye n’abana bacu batanu, Mama wanjye we bamutwikiye mu nzu. Narokokanye n’abana batatu. Nashoboye gushyingura mu cyubahiro umugore wanjye n’abana batatu ndetse na mama.”

 

Abimana Mathias , Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Karongi mu bitabiriye uyu mwiherero w’abari baherutse gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda [PSF] wabaye mu 2022 [Ifoto/IGIHE]

Hari imibiri y’abe itaraboneka ngo ishyungurwe mu cyubahiro

Abimana avuga ko nubwo hari imibiri y’abana be yabashije kubona bagashyingurwa mu cyubahiro, hari iy’abandi atarabona.

Ati:

Kugeza ubu abana babiri nibo tutarashyingura, ntituramenya aho biciwe nkaba nsaba uwagira amakuru yaho baba bari ko batubwira nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.”

 

Image
Abimana atanga ikiganiro mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri IPRC Karongi

Abimana, Burugumesitiri w’abarimo n’abamuhemukiye….

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, yabaye Burugumesitiri wa Komini Mabanza, ayobora mu bihe bigoye. Avuga ko Imana yamufashije ntiyagira umutima wo kwihorera n’abarokotse jenoside bandi nabo biba bityo, nkuko bari barabisabwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari Visi Perezida icyo gihe.

Ati:

Intego yanjye, yari ubutabera n’ukuri. N’abanyangirije imitungo ntawe nishyuje narababariye. Komini nayiyoboye imyaka 7 mparanira ko abaturage babana neza.”

Ishami ryongeye gushibuka…

Mu mwaka w’1995 yaje gushaka undi mugore babyarana abana bane. Byatumye yiyubaka muri iyi myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Abana bakuru bubatse ingo kandi kandi batanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Amwe mu mafoto ya Abimana ari mu nshingano za Burugumesitiri

 

Akurikije uko igihugu kiyobowe na Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’icyerekezo cya Perezida wa Repubulika, wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi; akabigeraho ndetse akimakaza ubumwe mu Banyarwanda, Abimana asoza avuga ko yizera ko nta yindi jenoside izongera kuba mu Rwanda.

Amwe mu mafoto ya Abimana ari mu nshingano za Burugumesitiri

Abimana, uvuga rikumvikana mu Ntara y’Iburengerazuba, ni Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Karongi akaba n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’aka Karere, wanakoranye ubushishozi imirimo yagiye ashingwa nkuko byemezwa n’abatuye ako Karere.

Abimana, ni umwe mu bateye imbere mu buhinzi bw’ikawa

Gashonga Jean Claude