Karongi: Abarokokeye ku Mubuga barasaba kwagura urwibutso n’ikimenyetso ku kiyaga cya Kivu

Abafite ababo biciwe ku Mubuga, mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barasaba ko hakubakwa icyiciro cya kabiri cy’urwibutso rwa Jenoside ruhari, ndetse hakanashyirwa ku Kiyaga cya Kivu, ikimenyetso cyibutsa amateka Abatutsi banyuzemo, arimo kurohwamo, bamwe bagapfa.

Ibi byasabwe kuwa 2 Kamena 2024, ubwo muri uyu Murenge wa Mubuga habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bwana Kayumba Bernard wavuze mu izina ry’abafite ababo baruhukiye muri urwo rwibutso rwashyinguwemo abasaga ibihumbi 8, yasabye ko icyo gice cyubakwa, kizashyirwamo amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.  Yanasabye ko ku Kiyaga cya Kivu hashyirwa ikimenyetso nk’ahajugunywemo Abatutsi benshi muri icyo gihe. Ikindi yasabye ni ukwerekana ahari imibiri y’Abatutsi, itaragaragazwa maze igashyingurwa mu cyubahiro.

Ibyo kandi byashimangiwe na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste wavuze ko bizafasha gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi akaba yiteguye gutanga umusanzu we nkuko yawutanze ku gice cya mbere cy’uru rwibutso rwubatswe.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yavuze ko ubwo busabe bazareba uko bwashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bw’Akerere bufatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence

Ibyo bimenyetso kandi bizaba gihamya yuko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, bityo binyomoze abagambiriye kuyihaka no kuyipfobya, byiyongere ku nzibutso za Jenoside 4 mu Rwanda zaranditswe mu murage w’Isi w’ishami rya Loni rishinzwe uburezi n’umuco (UNESCO), zihamiriza buri wese ko Jenoside yabayeho.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, umuyobozi wako, Madamu Mukase Valentine yavuze ko ubuyobozi buzakomeza guharanira imibereho myiza y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazize ubuyobozi bubi bwariho mu Rwanda; mu yari Perefegitura Kibuye, by’umwihariko mu yari Komini Gishyita.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Madamu Mukase Valentine

Uwizeye Jean de Dieu watanze ikiganiro, yasobanuye uburyo ibyari ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda byahinduwemo amoko, bikifashishwa mu gucamo ibice Abanyarwanda, ndetse byitwazwa n’abateguye n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko abadashaka kwerekana ahari imibiri y’abo bishe ngo bashyingurwe mu cyubahiro barimo kwikururira umuvumo wo gushyingura abantu mu mutima wabo. Ibyo kandi bijyana n’abakoze Jenoside bakomeza kwihishahisha, agira inama yo guhambuka, bakicuza ku ruhare bagize muri Jenoside, bakirega, bagasaba n’imbabazi.

Ati “Nibadahambuka ngo bitandukanye n’uwo muvumo, amaraso y’izo nzirakarengane arivugira; kuba yararenganye Imana izayarengera. Aho gukomeza gushyingura abantu mu mutima wawe, ngwino ukire kandi igihugu kirabitwemerera.”

Uwizeye Jean de Dieu watanze ikiganiro

Yaburiye abibeshya nkuko yari ameze ubwo yahungiraga muri Zaire, ari kumwe na Leta yatsinzwe yakomezaga kubashuka ko bazasubira mu Rwanda bakamaraho icyitwa Umututsi ndetse n’abandi babayobotse ko nabo bakwisubiraho bagafatanya n’abandi kwiyubakira igihugu.

Igikorwa cyo kwibuka muri uwo murenge cyasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 14 yabonetse muri ako gace.

         

GASHONGA Jean Claude.