Nyuma y’imyaka 30, Inkunga Finance Plc yibutse mu buryo bw’umwihariko abari abanyamuryango bayo bazize Jenoside

Ikigo cy’imari iciriritse, Inkunga Finance Plc ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Karongi cyibutse abahoze ari abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki kigo cyashinzwe mu 1993, kigamije gufasha abaturage   umuco wo kubitsa no kugurizanya, cyitwa Banki Imbonezabukungu. Nyuma y’icyo gihe gishinzwe hari bamwe mu banyamuryango bacyo harimo n’abagishinze 5 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muhawenimana Abed, Umuyobozi mukuru wa Inkunga Finance Plc avuga ko kuba iki kigo cy’imari kibutse mu buryo bwihariye kidafatanyije n’ibindi bigo byagize akarusho.

Ati:

Uyu munsi rero murabona ko turi kumwe n’iyo miryango y’ababuze ababo bari abanyamuryango ba Inkunga Finance Plc kugirango yumve ko twifatanyije mu gikorwa cyo Kwibuka abacu. Iki gikorwa rero tuzajya tugikora buri mwaka mu gihe cyo kwibuka mu rwego rwo guha icyubahiro abagize uruhare mu gutuma ikigo kigeze aho kigeze ubu.”

Nzabahimana Vincent, wari ufite ababyeyi be Hakizimfura Alphonse na Mukagatare Agatha bari mu batangije iki kigo, bakaza kwicwa muri Jenoside.

Ati:

Bayitangije ari abantu 25 baharanira iterambere ryabo, ariko bayishinga bamwe mu baturanyi babo batabishaka kubera kubagirira ishyari n’amacakubiri. Kuri uyu munsi rero turanezerewe cyane kuba inkunga yashyizeho umwihariko wo kwibuka abacu. Ubundi byabaga muri rusange ntitubone umwanya wo kubaha umwihariko wabo, none ubu tunyuzwe n’uburyo bikozwemo kuko hanazirikanywen’uruhare rw’ababyeyi bacu mu gushing iki kigo.”

Akomeza asaba Ikigo Inkunga kuzashyira ikimenyetso kigaragaza amazina y’ababo bishwe muri Jenoside kugirango bakomeze guhabwa icyubahiro kibakwiye.

Umunyamabanga   nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo, kuba bwateguye igikorwa nk’icyo, asanga iyo baticwa kiba kimaze gutera imbere mu buryo buruseho kivana mu bukene Abanyarwanda benshi.

Ati:

Turibuka abashinze iki ikigo kikaba kimaze gutera imbere nk’uko bigaragara. Abo twibuka uyu munsi iyo baza kuba bakiriho biba birenze aha. Igikorwa nk’iki kiratwubaka kuko giha agaciro abacu twabuze. Mwarakoze cyane rero kubaha agaciro nk’aka no guhitamo ko bizajya biba buri mwaka.”

Ahumuriza abarokotse Jenoside ko itazongera kuba ukundi, kuko yateguwe ikanakorwa n’ubuyobozi bubi bwariho, ariko ubu hakaba hariho ubwiza buharanira ko itazongera kubaho ukundi, kubera uburyo bwitaye ku mibereho y’Abanyarwanda no kubaha amahirwe, bose ntawe usumba undi.

Amwe mu mafoto y’abagize Inkunga Finance Plc bagana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rubengera mu gikorwa cyo kwibuka.

   

Gashonga Jean Claude