Karongi: Urubyiruko rwari rwarabuze akazi rwahawe amahirwe arushyira ku isoko ry’umurimo

Urubyiruko rusaga 20 rwo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba rwarangije amashuri yisumbuye, aho rwize amasomo atarworohereza guhita rubona akazi rwafashijwe kwigishwa amasomo y’ubumenyingiro arufasha kubona akazi mu buryo bworoshye ugereranyije n’ayo rwari rwarize.

Kuba warize ubuvanganzo, amateka, ubumenyi bw’isi n’ubukungu mu mashuri yisumbuye, biragoye ko wahita ubona akazi utagiye kuminuza ayo masomo mu mashuri makuru cyangwa kaminuza.

Ku rundi ruhande, abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro biborohera kubona akazi, kuko akenshi usanga ibyo bize bikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, nko guteka, gutegura ibyumba muri za hoteli, kwita ku bakiriya, kubaza, kudoda n’ibindi.

Ni muri urwo rwego, abahungu n’abakobwa 22 bo mu Ntara y’Iburengerazuba bafashijwe kwiga amasomo y’ubumenyingiro, aho uwayize bimworohera kujya ku isoko ry’umurimo. Rwigishijwe ibijyanye no gutegura amafunguro no kwakira abashyitsi (Culinary art), babifashijwemo n’ikigo gitanga serivisi zo kwakira abashyitsi Centre Bethel, ikigo cy’umuryango w’Ababikira b’Abaja ba Kristo (The Abaja ba Kristo, ‘Servants of Christ’ community of Deaconesses) kiri i Rubengera mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi wa Centre Bethel, Sr Mukarurangwa Berthe avuga ko bafashije urwo rubyiruko ngo rugire icyo rwimarira.

Ati “Nyuma yo kubona ubushomeri bwugarije urubyiruko twahisemo kurufasha kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro kugirango ruzashobore kwihangira imirimo barangije amasomo y’igihe gito twabahaye tubifashijwemo na RTB. Ni nyuma y’aho Leta y’u Rwanda imaze kubona ikibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko, igasanga hashyirwa imbaraga mu kwigisha imyuga kugirango ubwo bushomeri bugabanuke.”

Asaba abarangije ayo masomo kuzashyira imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati “Hano harangije abagera kuri 20 abahungu7 n’abakobwa 13. Turabasaba rero kuzashyira mu bikorwa ibyo bize bihangira imirimo abandi bakajya kwaka akazi mu mahoteli anyuranye ari mu karere kacu dore ko kanagizwe akarere k’ubukerarugendo.”

Bamwe mu barangije aya masomo bavuga uko bahobeye aya mahirwe.

Munezero Jessica ati “Narangije amashuri yisumbuye mara imyaka itatu ndi umushomeri nta kazi.Naje kumenya ko hano i Bethel bari gushaka abakwiga imyuga nza kwiyandikisha baranyakira. Ubu rero ndarangije ngiye gukora ibishoboka mbe nakwihangira umurimo ujyanye n’umwuga nize wo gutunganya amafunguro no kwakira abashyitsi kandi nziko nzabigeraho kubera ubumenyi nkuye hano.

Niyodusenga Eric ati “Njye na bagenzi banjye turangije hano dufite igitekerezo cyo kuzishyira hamwe tukajya dukora ibyo twize tukajya twakira amakomande y’abantu bafite ibirori binyuranye; haba kubatekera cyangwa kwakira abashyitsi babo. Ikindi kandi tugaha n’akazi urundi rubyiruko rw’abashomeri rukigaragara hanze aha.”

Mukashema Janviere ufite umwana wahawe impamyabushobozi abibonamo nk’amahirwe abana babo bagize.

Ati “Ni ibyishimo kuri twe ababyeyi kuba aba bana bacu barangije kwiga uyu mwuga. Bakirangiza ayisumbuye bakabura akazi twari duhangayitse ndetse tukumva ko bashobora no kwishora mu bikorwa bibi byabakururira ingaruka zitari nziza kubera kubura akazi.Ubu rero dufite icyizere ko bagiye kubaho neza.”

Sr Uwiragiye Domithille,Umuyobozi wungirije w’umuryango w’Ababikira b’Abaja ba Kristo, asaba abarangije ayo masomo, gukoresha amahirwe bahawe mu gushaka ibisubizo.

Ati “Ni byiza kuba murangije, ariko ntibihagije gusa mugomba no kubyaza amahirwe uyu mwuga mwize. Bamwe muzabona akazi muri za hoteli zinyuranye, abandi mwihangire imirimo. Muzitware neza aho muzaba muri hose muheshe ishema Centre Bethel yabahaye aya masomo.  Ababyeyi namwe turabashimye kuba mwarabaye hafi abana banyu mukabaha umwanya wo kuza kwiga muri aya mezi 6 ntimubace intege ni iby’agaciro rwose. Mukomeze no kubaba hafi mu rugendo rundi bagiye gutangira.

Uyu muhango wari wanatumiwemo bamwe mu bafite ibikorwa binyuranye byiganjemo abafite za hoteli n’ibigo byakira abashyitsi. 

Gashonga Jean Claude