Kamonyi: Ba Mudugudu basabwe kurandura ihohoterwa nabo bagira icyo basaba Leta

      Yanditswe na Deus Ntakirutimana

Umukuru w’umudugudu mu karere ka Kamonyi ahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ngo byagerwaho kuko ari umuntu ubana n’abaturage umunsi ku wundi, ubona ibibazo bafite wanabafasha kubikemura, ku ruhande rwabo basaba Leta kubaba hafi.

Mu biganiro biherutse guhuriza hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Kamonyi n’inzego za Leta zirimo urushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu Rwanda (Gender Monitoring Officer-GMO) ziganira ku “Uruhare rw’inzego z’ibanze mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu myumvire y’abaturage by’umwihariko mu nzego z’ibanze, aka karere kagarutsweho ko imibare iri hejuru ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutubahiriza ihame ry’uburinganire.

Byagaragajwe na raporo y’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB). Ubwo Dr Usengumukiza Felicien, ukuriye ishami ry’Ubushakashatsi muri urwo rwego yabamurikiraga ibyavuye muri ubwo bushakashatsi yavuze ko abayobozi bagomba kwiheraho bakaba intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, bityo abo bayobora bakabareberaho.

Dr Usengumukiza asaba abayobozi kuba bandebereho mu kurwanya ihohoterwa

Ku ruhande rw’urwego rushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Rwanda, umuyobozi warwo Madame Rose Rwabuhihi avuga ko ihame ry’uburinganire ari rimwe mu mahame remezo y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, bityo ngo abayobozi bakwiye kumva ko ibyo biganiro bigamije kubafasha kwimakaza iryo hame kuko ari amahitamo y’Abanyarwanda.

Madame Rose Rwabuhihi avuga ko bazafasha ba Mudugudu kubona ubufasha bukwiye bityo ihohoterwa rikarandurwa

Yungamo ko ba Mudugudu ari urufunguzo mu guhangana n’icyo kibazo, akaba ariyo mpamvu bahisemo kubifashisha.

Agira ati:

“Ba Mudugudu ni abantu bakomeye cyane bafasha kurandura ihohoterwa no kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko nibo begereye umuturage cyane, ni we ushobora kumanuka akamukomangira, akamubaza ati ‘waramutse ute, ese ko wahohoteye uwo mwashakanye, ese kuki umwana wawe atajya ku ishuri’, Mudugudu ni umuntu wegereye umuryango kandi umuryango niryo shingiro ry’igihugu cyacu.”

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Kamonyi baganiriye na The Source Post bavuga ko baba bashishikajwe no kurwanya iryo hohoterwa, ariko bagira ikibazo cy’ubumenyi buke bafite mu bijyanye no kurirwanya no kwimakaza ihame ry’uburinganire, bityo bagasaba ko bafashwa kunguka ubumenyi buhoraho.
Ku bijyanye n’icyo kibazo, cyane ku bijyanye n’amategeko n’izindi mfashanyigisho badafite.

Rwabuhihi avuga ko icyo kibazo kitagaragajwe muri Kamonyi gusa, ahubwo cyagaragaye no mu tundi turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bamaze gukoreramo gahunda nk’izo bityo ngo bari gufatanya n’inzego zitandukanye ngo bafashwe mu bushobozi bakeneye.

Agira ati “Ni kimwe mu bibazo twasanze ahantu hatandukanye. Muri Huye bafite ikibazo cy’imfashanyigisho bazifashisha mu nteko z’umudugudu. Turabigeza ku nzego zibishinzwe (Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere) zibafashe kubona ubwo bushobozi. Hari ibyo bakoraga byiza bazakomeza gukora, hari ibyo bungutse, bigiye kujya mu mihigo yabo, bibe byabona ingengo y’imari. I Muhanga ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere JADF) yavuze ko igiye kubafasha.”

Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josee avuga ko babona imbaraga muri abo bayobozi bityo bagiye kubegera kurushaho ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyo kibazo nk’abakorerabushake babyiyemeje, bafite n’ubushake bwo kunoza ibyo biyemeje.

Uwiringira yerekana uburyo ba mudugudu ari urufunguzo rwo guhangana n’ibyo bibazo.

Ati “Umukuru w’umudugudu ni umuntu ukomeye kuko niwe wegereye abaturage umunsi ku wundi, ingo zifite amakimbirane ashobora kuba azizi, izirimo umwana utiga ashobora kuba azizi, utwite amuzi.

“Rero afashe ingamba agaharanira gukumira ihohoterwa, agaharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye riba mu ngo ayoboye, akagira uruhare mu kurinda no gukemura ibibazo by’amakimbirane ku mitungo hagati y’abashakanye, habaho gusumbanya abana, dufite icyizere ko yabihashya kandi bigakunda.”

Yungano ko bafashe ingamba zo kutadohoka bafatanyije n’abo ba mudugudu bagiye kwegera kurushaho.

Agira ati “Ingamba dufashe buriya ni ukongera kubyibutsa abo bayobozi, kwiga ni uguhozaho, inshuro nyinshi tuzajya tujya kubasura, tuzajya dukomeza tubaganirize, ndetse tubagire n’inama mu buryo bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane n’ihohoterwa rigaragara mu miryango, tuzajya tubagira inama mu buryo buhoraho, kubahugura mu buryo buhoraho, kandi koko nkuko umuyobozi w’akarere yabyemeje, tugiye gufata umurongo wo kubikurikirana bitewe n’umwanya twagize mu bushakashatsi bwakozwe na RGB.

Dr Nahayo uyobora akarere ka Kamonyi avuga ko bagiye guhagurukira ibibazo bagaragarijwe na RGB

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ibijyanye n’ihame ry’uburinganire, ihohoterwa mu ngo, abana basambanywa bakiri bato n’abangavu babyara biri ku rwego rwo hejuru muri ako karere. Guhera mu Nyakanga 2021 kugeza abangavu 91 bo muri ako karere batewe inda.

Madame Ingabire Marie Immaculee na bagenzi be bahagarariye imiryango itagengwa na leta batanze inyunganizi ko kwimakaza uburinganire ari ukubahiriza uburenganzira kuri bose

 

Abayobozi batandukanye muri ibi biganiro bagarutse ku micungire y’umutungo mu muryango n’ubwubahane bukwiye

 

Umukuru w’umudugudu atanga igitekerezo
Umuyobozi wa Action Aif mu Rwanda agaruka ku micungire y’umutungo n’ibyakorwa mu kurandura ihohoterwa
Ba Mudugudu basabwe na Guverineri Alice Kayitesi guha agaciro izina ryabo ry’Umukuru bahuje n’Umukuru w’Igihugu gusa

Ntakirutimana Deus

Amafofo: GMO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *