Abafundi barasaba Leta ko bagenerwa amasezerano y’akazi

Exif_JPEG_420

Abafundi n’abayede barasaba leta ko abatsindira amasoko yayo mu bijyanye n’ibikorwa remezo bajya bagaragaza uburyo bazaha abafundi n’abayede amasezerano y’akazi.

Ibi bigarukwaho n’abafundi bibumbiye muri sosiyete STECOMA, Sendika yabakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda mu bukangurambaga barimo buzaramara icyumweru,  bwatangiye 19 Werurwe buzasoza kuwa 26 muri uku kwezi.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyatsiko igira iti “Guteza imbere umurimo unoze w’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, serivisi nziza, kwihesha agaciro nk’inkingi y’iterembere ku mufundi n’igihugu muri rusange”.

Iki cyumweru cyahariwe umufundi mu Mujyi wa Kigali, kikaba kiri kuba ku bufatanye bwa STECOMA n ubuyobozi bw’uwo Mujyi.

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA Evariste Habyarimana avuga ko hari ibyo bifuza ngo abafundi n’abayedi bagire ubuzima bwiza.

Agira ati “Umufundi utariteganyirije ngo abe afite ubwiteganyirize, iyo ashaje cyangwa intege zikamubana nkeya abera umutwaro Leta, ni ngombwa ko tubashishikariza kugana ubwiteganyirize , bakagira n’ubwishingizi”.

Yungamo ati “ Twifuza ko umuntu wese ukora mu bwubatsi agomba kuba afite amasezerano y’akazi ( contract). By’umwihariko turasaba Leta ko mu masoko itanga yubakisha ibikorwa remezo, yajya ishyiramo ko abafundi n’abayedi bahabwa amasezerano, ubwiteganyirize n’ubwishingizi.

Habyarimana akomeza agira ati “nka STECOMA twiteguye ko Leta , abikorera, abubatsi bose bazatwumva kuko bifitiye akamaro buri umwe no ku hazaza heza higihugu cyacu.

Abafundi n’abayede bavuga ko hari bimwe mu bibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi ariko hari n’ibindi bamaze kugeraho babikesha aka kazi.

Umwe ati “ Mu kazi kacu twamburwa amafaranga twakoreye, iyo umufundi avunikiye ku gikwa, ataha atyo inshuro nyinshi ukagobokwa nuko afite ubwisungane mu kwivuza gusa. Guhembwa mu ntoki buri munsi ntacyo bidufasha kuko usanga tuyanywera cyangwa tukayapfusha ubusa, ni byiza ko abo dukorera bazajya batwishyura babinyujije kuri konti zacu dore ikoranabuhanga ryaraje, ntibikigombera kujya kuri banki.

Imwe muri sosiyete ziteganyiriza abakozi bayo ivuga ko bitanga inyungu ku mpande zombi.

Umukozi muri sosiyete Real Construction mu ishami ry’abakozi Kazungu Emmnauel , avuga ko abakozi bakorana bose baba barabanje guteganyirizwa kandi bagahemberwa kuri konti zabo.

Ati “Abakozi dukoresha mu bwubatsi bose tubaha amasezerano, tukabaha ubwiteganyirize. Nabo duha sous tretance turabakurikirana tukareba niba koko baha abakozi amasezerano, ko babishyurira ubwiteganyirize kuko bitugirira akamaro twembi.

Yungamo ko ari bibi kubuza umukozi uburenganzira bwe cyane ko n’amafaranga asabwa aba ari make cyane. Akomeza kandi abagira inama yo kwibumbira mu bimina.

Umuyobozi mu karere ushinzwe imiyobororere mu karere ka Nyarugenge Niyibizi Jean Bosco avuga ko muri ako karere hari kubakwa inzu 60 n’izindi 52 zizubakwa nyuma, abazubaka bose bahemberwa kuri konti.

Ati “STECOMA ni ubusanzwe ni umufatanyabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, ibyo basaba ni byiza, natwe uko dushoboye tugomba kubibwira abaturage, ni ibintu by’ingirakamaro, nk’ubuyobozi ntabwo twakishoboza ubukangurambaga tutari kumwe naba bafatanyabikorwa bakarere”.

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umukozi afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe abakozi n’ababahagarariye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye nuko akazi gateye, gakorwa nuko gakwiye gukorwa. Abakozi bafite uburenganzira bwo gushinga sendika cyangwa kujya muri sendika iriho.

STECOMA ni Sendika y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda uhuriwemo n’abanyamuryango basaga ibihumbi 68 ifite intego zihariye zirimo kurengera inyungu z’abanyamuryango bayo; Guhamya no guteza imbere ubumwe, ubufatanye nubuvandimwe mu manyamuryango bayo bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *