Kagame yavuze ku “mugeni warajwe muri sitade n’abameze nka we”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame anenga bamwe mu banyarwanda bagiye barenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19, abasaba kwisubiraho kuko ikiri icyorezo cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.
Yabikomojeho kuwa Gatanu tariki 30 Mata 2021, ubwo yari ayoboye inama y’iminsi ibiri ya Komite yaguye ya FPR Inkotanyi ibera ku cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Kuva ingamba zo kwirinda iki cyorezo zashyirwaho hari abagiye bafatwa bazirenzeho. Umwe mu bafashwe wakomojweho cyane n’abanyarwanda ni uwagaragaye yambaye ikanzu y’abageni, aho bamwe bavuze ko ishyano ryaguye, abandi bakavuga ko nta gishya, abandi bakabona ko ari ibisanzwe ubwo bumvaga ko hari abajenerali babiri bafungiye kurenga kuri ayo mabwiriza.
Perezida Kagame ahereye ku makuru yumvise yagize icyo avuga kuri iki kibazo nkuko The Source Post ibikesha Igihe.
Yagize ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”
“Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.”
Yavuze ko hari n’abandi barenga ku mabwiriza, bajya gufatwa bagahamagara ambulance bigize abarwayi, ndetse n’abayobozi yise ko “batwangiriza” bakarenga ku nshingano bafite bakajya muri ruswa n’ibindi.
Perezida Kagame yavuze imikorere nk’iyo yatuma ntacyo igihugu kigeraho, atanga urugero nko ku nkingo ko mu gihe hatabayeho gukorera mu mucyo, zishobora nazo kwibwa, abantu bakazihereza bene wabo.
Ati “Erega hari n’ushobora kuzifata akazambutsa umupaka akazigurisha abandi, birashoboka iyo hatari imikorere mizima zizagera hano bazipakire mwumve ngo zambutse umupaka zagurishijwe abantu bangahe bashyize mu mufuka wabo cyangwa kuzibona abafite ubushobozi, abayobozi, abajenerali, abaminisitiri mukirebera bene wanyu akaba aribo muziha rubanda bakagwa iyo baguye. Iyo mikorere yaba ari bwoko ki?”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bushobozi buke igihugu gifite, cyabashije guhangana na Covid-19 mu buryo bwose, bitari ku rwego rw’akarere ahubwo ku rwego rw’Isi muri rusange.
Abafatwa barenze ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo no kugikumira, bamwe birizwa, abandi bakarazwa muri za sitade hirya no hino mu gihugu, bagasobanurirwa ingamba zo kwirinda, bagasabwa gupimwa, bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa.
Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.
Hatanzwe ibiganiro birimo icya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, wagaragaje aho u Rwanda rwavuye, aho rwiteze kwakira izindi nkingo zizafasha igihugu gukingira nibura miliyoni 7,8 by’abaturage, anagaragaza ko muri iki gihe uturere tw’Intara y’Amajyepfo aritwo twibasiwe cyane na Covid-19 nubwo hari ibigaragaza ko n’Akarere ka Karongi katangiye kugira ubwandu bwinshi.