Perezida Samia wa Tanzania yateye indi ntambwe mu guhiga abagore mu karere

Uretse kuba umugore wa mbere uyobora igihugu cyo mu karere atari uw’inzibacyuho, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatorewe kuba umukuru w’ishyaka rikomeye muri Tanzania no mu karere rya Chama Cha Mapinduzi.

Yatowe n’amajwi 100% kuba umukuru w’iri shyaka usanga andi akomeye mu karere aryigiraho byinshi ku bijyanye n’imiyoborere, uko wakwegera uwo mutavuga rumwe n’ibindi.

Madame Samia abaye umugore wa mbere kandi ukuriye iri shyaka kuv ryashyingwa mu 1977.

Umwanya w’umukuru w’iri shyaka nta muntu wari uwuriho kuva John Magufuli yatabaruka mu kwezi kwa gatatu.

Kuri uyu wa gatanu ni nabwo bwa mbere inama nkuru y’iri shyaka riri ku butegetsi yeteranye nyuma y’urupfu rwa Magufuli wari umukuru waryo.

Benshi barindiriye kubona impinduka Madamu Samia Suluhu azazana mu butegetsi no muri iri shyaka ryashinzwe mu 1977 kandi ryagumye ku butegetsi kuva icyo gihe.

Gusa ntabwo byitezwe ko hari byinshi azahindura muri politiki ya CCM ugereranyijwe n’uwo asimbuye.

Ubu, byitezwe ko Perezida Suluhu ashobora guhindura bamwe mu bakuriye intara (regional commissioners) n’uturere.

Inzobere kuri politiki ya Tanzania zivuga ko ashobora guhindura abayobozi bamwe na bamwe kugira ngo bimufashe kugera ku migambi ye, ariko politiki ngari ya CCM atayinyeganyeje.

Suluhu nawe yari asanzwe ari umwe mu bagize inama nkuru y’ubutegetsi ya CCM.

Azwi nk’umuntu wumva impande zifite ibitekerezo bitandukanye, ibyo yabigaragaje ubwo yari akuriye komite y’inteko ishingamategeko yigaga ku guhindura itegekoshinga rya Tanzania.

Ubushakashatsi butandukaye muri Tanzania bwerekana ko ashyigikiwe cyane n’abagore muri iki gihugu, kimwe mu bishobora kumufasha kuzagera ku ntego ze.