Tchad: Inyeshyamba zashyizwe muri guverinoma nshya

Abasirikare bari ku butegetsi muri Tchad – babugezeho nyuma y’urupfu mu kwezi gushize rw’uwari Perezida w’igihe kirekire Idriss Déby Itno – batangaje abagize guverinoma y’inzibacyuho barimo n’abahoze mu nyeshyamba.

Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko abaminisitiri 40 n’ababungirije ari bo bashyizweho. Barimo na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umukuru w’inyeshyamba, ugiye kuyobora minisiteri nshya y’ubwiyunge mu gihugu.

Saleh Kebzabo, umwe mu bakomeye bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko yemera iyo leta yashyizweho y’inzibacyuho. Hari n’abandi benshi bamaze igihe batavuga rumwe n’uwari perezida, na bo bahawe imyanya.

Ariko abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko akanama ka gisirikare – kayobowe na Mahamat Idriss Déby ‘Kaka’, umuhungu w’uwari perezida – kahiritse inzego zemewe za leta.

Abo bavuga ko batazanyurwa kugeza ubwo kazaba kashyizeho perezida w’umusivile.

Iryo tangazwa ry’abagize guverinoma y’inzibacyuho ryakozwe hashize amasaha akanama ka gisirikare gakuyeho umukwabu wo mu masaha ya nijoro wari washyizweho nyuma y’urupfu rwa Bwana Déby mu mirwano n’inyeshyamba.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, habayeho guhangayika kw’amahanga ku ituze muri Tchad, ubwo umutwe w’inyeshyamba wageragezaga gukataza ugana ku murwa mukuru N’Djamena.

Igisirikare cya Tchad kivuga ko cyahagaritse izo nyeshyamba zo mu mutwe wa ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT), kikica izibarirwa mu magana.

Ivomo: BBC