Kabila ntazava ku butegetsi bwa Congo mbere ya Werurwe 2019

Intambara y’abatavuga rumwe na leta muri Congo Kinshasa ni uko Joseph Kabila yava ku butegetsi, hari abari bazi ko azabuvaho bitarenze uyu mwaka ariko basubiza amerwe mu isaho.

Kuva kuri ubu butegetsi mbere ya Werurwe 2019 ntabwo bishoboka, kuko hari intara byemejwe ko amatora ya Perezida muri iki gihugu azaba muri Werurwe 2019. Komisiyo yigenga y’amatora ivuga ko bitewe n’ikibazo cy’umutekano n’icy’ubuzima by’umwihariko indwara ya Ebola.

Bivuze ko mu ntara zimwe azaba mu Kuboza bakarindira abo mu zindi azabamo muri Werurwe agahurizwa hamwe.

Mu bindi bice by’igihugu, aya matora azaba tariki ya 30 Ukuboza 2018. Ni amatora yagombaga kuba tariki ya 23 Ukuboza ariko akaza kwimurirwa igihe azabera kubera ibibazo by’ibikoresho byangiritse ubwo ahakorera komisiyo y’amatora hibasirwaga n’inkongi y’umuriro nkuko biri mu nkuru ya TV5.

Komisiyo y’amatora iti ” Amatora yari ateganyijwe muri Beni, Beni umujyi wa Butembo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, , kimwe no muri Yumbi mu ntara ya Maï-Ndombe, aya matora yari ateganyijwe tariki ya 30  Ukuboza ateganyijwe muri Werurwe 2019.

Ibi bivuga ko abantu basaga miliyoni n’ibihumbi 200 babaruwe bazatorera kuri site ya Ceni. Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abasaga miliyoni 1 n’ibihumbi 189 ntibazitabira ayo matora tariki 30, ni kimwe kandi n’abasaga ibihumbi 67 mu ntara ya Maï-Ndombe, ahavugwa amakimbirane hagati y’abaturage.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko ibyateye kwimura ayo matora ari ikibazo cy’umutekano kivugwa muri utu duce ndetse na Ebola.

Ntakirutimana Deus