Amerika: Abayobozi bakomeje kwegura umusubizo kubera Trump
Intumwa idasanzwe ya Amerika mu ihuriro ryuiyemeje kurwanya umutwe w’iterabwoba wiyitirira Reta ya Kiyisilamu,Brett McGurk, yeguye. Umuyobozi muri minisiteri ya Amerika n’imibanire n’amahanga utashatse ko izina ryiwe rimenyekana yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Brett McGurk ryabashikiriye ku wa gatanui yatanze urwandiko rwo kwegura, izi nshingano azazivaho neza tariki 31 Ukuboza 2018.
Ibitangazamakuru byo muri Amerika bitangaza ko McGurk yari yavuze ko azegura muri Gashyantare 2019 , abikoze mu gihe Perezida DonaldTrump yafashe ingingo yo kuvana abasirikare ba Reta Zunze Ubumwe za Amerika muri Siriya nk’uko VOA yabyanditse.
Kuwa kane Perezida Trump abicishije ku rubuga rwerwa Twitter yigamvye avuga ko igihugu cye cyatsinze urugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba, ISIS, kuri ubwo abasikire ba Amerika bari muri Siriya kurwanya uwo mutwe bagiye gutaha.
Ibihugu by’u Bufaransa, U Bwongereza n’u Budage biri ihuriro ryiyemeje gutuza umutwe w’iterabwoba wiyitirira Reta ya Kiyisilamu byo bivuga ko intambara igikomeye kandi ko naho Amerika yabitana urugamba abasirikare babyo bazaguma muri Siriya.
Ntakirutimana Deus