J. Cole yahisemo gusubira iwabo

Umuraperi w’umunyamerika J. Cole wari uri gukinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League ntabwo azakina imikino ya 1/4 kuko yahisemo kuva mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.

Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.

Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko ku wa kane nijoro ikina na Ferroviario de Maputo umukino wa kimwe cya kane.

Uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy yakinnye iminota 45 mu mikino itatu mu itsinda A, aho Patriots yatsinze imikino ibiri igatsindwa umwe.

Cole yatsinze amanota yose hamwe atanu, atanga imipira ivamo ibitego (assists) itatu na ‘rebounds’ eshanu mu mikino yakinnye.

Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku biro bye ku Kacyiru.

J.Cole, usibye impano muri muzika bizwi ko afite n’impano muri Basketball, ndetse bivugwa ko yigeze kugerageza kuba yafatwa n’amakipe yo muri NBA.

J.Cole umuhanzi wa Rap w’umunyamerika yari i Kigali akinira ikipe ya Patriots

Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole  ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’ cyangwa ‘meneur de jeu’.

BAL ni irushanwa rishyigikiwe na NBA, rihuza amakipe 12 yo muri Tunisia, Misiri, Angola, Morocco, Senegal, Nigeria, Algeria, Cameroon, Mali, Mozambique, Madagascar no mu Rwanda.

Patriots, iri mu itsinda A yakinnyemo n’amakipe ya GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

J. Cole (ibumoso) aramutsa Kemba Walker muri NBA All-Star Game mu kwezi kwa kabiri 2020 i Chicago, Illinois, US.
J. Cole (ibumoso) aramutsa Kemba Walker muri NBA All-Star Game mu kwezi kwa kabiri 2020 i Chicago, Illinois, US/GETTY IMAGES

Umukino ufungura iri rushanwa wabaye ku cyumweru tariki 16 z’uku kwezi saa mbili z’ijoro i Kigali, Patriots itsinda Rivers Hoopers.

Ivomo:BBC