Bugesera: Bakomeje kwangizwa n’ibinyobwa by’ibikorano “bishyirwamo ifumbire mvaruganda”
Yanditswe na Cypridion Habimana
Abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera biganjemo urubyiruko baratabarizwa na bagenzi babo babangamira iyo banyweye inzoga z’inkorano zivugwa muri ako gace.
Muri uyu murenge, umwe muri 15 igize aka karere, abawutuye bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibinyobwa byatakarijwe umwimerere n’ababikora, ku buryo biri kwangiza ubuzima bw’abant. Bavuga ko usanga muri ibyo binyobwa hari abashyiramo ifumbire mvaruganda nyamara batazi icyo baba bagamije.
Abaturage baganiriye The Source Post, bavuga ko hari umutobe ucuruzwa witwa umutobe, nyamara ngo uwawunyweye agahinduka nk’umurwayi wo mu mutwe , ku buryo benshi bameze nk’abarwaye indwara ziterwa n’imirire mibi, mu gihe ngo icuruzwa ry’uyu mutobe rimaze gufata indi ntera ku buryo uretse ku dusantere no mu biturage uhacururizwa.
Umusaza w’imyaka 86 utashatse ko amazina ye atangwaza avuga ko usanga hari nk’umusore w’imyaka 25 urushwa imbaraga n’umusaza w’imyaka 80 kubera kunywa iyi mitobe. Agira ati “Hari umusore w’imyaka 25 wamfata nkamwikura, nyamara njye namufata ntanyikure kubera iyi mitobe banywa”
Undi mugenzi we witwa Callixte avuga ko ibinyobwa byatakarijwe ubuziranenge byahoranye, ku buryo abenga ibinyobwa nk’ubushera bavuga ko ari ubushera nyamara ubunyweye bukamusindisha cyane, bitewe n’imisemburo yitwa Pakimaya bashyiramo, byagera ku mitobe ho bigafata indi ntera.
Agira ati “Umutobe se uracyabaho? umutobe usindisha ntuba ukiri umutobe aha rero ni yo binywera gusa, ubushera nabwo ntiwamenya ko ari ubushera, abantu barashize amatama yarabyimbye, ubuyobozi burebera”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngeruka buhakana ko hari inzoga zinkorano muri uyu murenge, kuko buvuga ko buhora buzirwanya, ariko kandi naho zaba ziri buvuga ko bukomeje guhangana n’abazikora n’abazicuruza, hifashishijwe inzego z’ubuyobozi mu midugudu n’utugali hamwe n’abaturage, mu kagaragaza aho zikorerwa n’aho zicururizwa, ikirenzeho ngo bunigisha abaturage ububi bwazo.
Patrick Rwasa uyobora umurenge wa Ngeruka agira ati “Turabasanga tukabaganiriza tukabaca amande hakurikijwe ibihano byashyizweho n’inama Njyanama, ariko ikirenzeho tubigisha ububi bw’izo nzoga kuko nabo barabuzi, ubu rero turi mu rugamba rwo kuzirandura kugira ngo abaturage bagire amagara meza n’iterambere”
Hakunze kumvikana mu bihe bitandukanye mu karere ka Bugesera, kuba hari inzoga n’ibindi binyobwa rimwe na rimwe ababyenga bavuga ko bidasembuye, nyamara ababinywa bikabagiraho ingaruka kuko biba byavanzwemo imisemburo myinshi irimo n’ifumbire mvaruganda, harimo n’ibiba byarahawe ibyangombwa by’ubuziranenge.
Abaturage basabako inzego zitandukanye zajya zishyiramo imbaraga mu kugenzura ibi byangombwa mu rwego guca inzoga z’inkorane hitawe cyane ku nyungu z’ubuzima bw’abaturage.
Hirya no hino mu gihugu hagiye hvugwa inzoga z’inkorano zishyirwamo bimwe mu bintu byakwangiza ubuzima bw’abantu. Ibyo birimo iyo bashyiramo ikitwa igisabune gikoreshwa mu gucukura imisarane kugirango ishye vuba, bakongeramo n’umusemburo wa Pakimaya, hari kandi abashyiramo ibisogororo by’inka n’itabi ry’igikamba kugirango ikare, n’abashyiramo amatafari ngo ihindure ibara ise neza.