Ese koko MINICOM irakemura ikibazo cy’amasoko y’umuceri n’ibigori gikomeje kuba agatereranzamba?
Hirya no hino mu Rwanda abahinzi b’umuceri n’ibigori bavuga ko babura amasoko y’umusaruro, abaguriwe bakavuga ko ari make bageraranyije nuko bashoye, mu gihe hari n’ababuze amasoko mu buryo busa n’ubuhoraho, kugeza ubwo mu mpera za 2020 hari toni ibihumbi 17 z’umuceri uhingwa mu Rwanda wari mu nganda warabuze abaguzi.
Urugero ni nko ku gihingwa cy’umuceri aho uko umwaka ushize undi ugataha usanga abahinzi b’iki gihingwa bavuga ko babura amasoko, banayabona bakagurirwa ku giciro bavuga ko kibashyira mu bihombo.
Urugero ni umuhinzi waganiriye na The Source Post wo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera avuga ko ku kiro kimwe cy’umuceri udatonoye uruganda rwabahereye amafaranga y’u Rwanda 320 nyamara bo bifuzaga byibura guhabwa 350 kuko, ari cyo giciro kitari kubahombya; agasaba ko inzego zishinzwe iterambere ry’ubuhinzi zakabafashije ntibagahure n’ibihombo.
Agira ati “Abanyenganda bihererana abayobozi b’amakoperative bakaza baduturaho ibiciro, tubona biduhombya, hagakwiye kujya habaho uburyo badusura bakareba imvune tuba twagize duhinga, bakaduhera ku biciro byiza”
Mugenzi we wo mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera, avuga ko ari ikibazo bahuje, ati “Iki ni ikibazo kibaho mu ma saison[sezo cyangwa ibihe by’ihinga] yose, nta na rimwe tujya tugurirwa umusaruro ku giciro kitwungura, dusaba inzego zibishinzwe kudufasha bakajya batubarira bitaye ku nyungu zacu, kandi abanyenganda bo barunguka cyane”
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) Madame Beata Habyarimana aherutse kuvugira kuri RBA ko hari itsinda bafatanijemo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu riri kwiga kuri iki kibazo cy’amasoko, ku buryo abahinzi bazajya bahinga amasoko bazagurishaho umusaruro yamaze kuboneka, aho bizafasha abahinzi kutongera kubura amasoko, ibintu anongeraho ko hari ni ibiganiro byabaye ku ubufatanye na Minisiteri y’uburezi kugirango ibigo by’amashuri bizajya bihahira ibitunga abanyeshuli mu gace bibarizwamo bitandukanye n’uko byajyaga guhahira kure.
Minisitiri Beata Habyarimana agira ati “hari itsinda dufatanyamo na MINAGRI na MINALOC kugira ngo dufatanye dukemure ikibazo cy’amasoko, ku buryo umuhinzi azajya atangira guhinga azi umusaruro azabona n’aho azawugurisha, twavuganye na Minisiteri y’imari ku buryo amashuli azajya agurira ibiryo by’abana aho abarizwa, batarinze kugira undi muntu wa gatatu bacaho, tukabizeza ko iki kibazo kitazongera kubaho, kuko ubundi ahanini cyari cyatewe n’icyorezo cya COVID 19”
Byari bimaze igihe abahinzi bavuga ko babura amasoko y’ibihingwa by’umuceri n’ibigori, gusa abahinzi byumwihariko abo mu karere ka Bugesera bavuga ko n’ibindi bihingwa muri iyi minsi babiburiye amasoko. Ni ikibazo ariko inzego z’ubuhinzi zivuga ko cyatewe n’icyorezo cya Corona Virus, ku rundi ruhande ariko bamwe mu bagura hakaba n’abavuga ko kuba igiciro cy’umusaruro cyaba gito kitakabaye gifatwa n’ikibazo, kuko umusaruro uba wabaye mwinshi, ahubwo cyakabaye gifatwa nk’igisubizo kuko biba bigaragara ko nta nzara iri muri ako gace.
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana