Musanze: Umugabo wateye icyuma umugore amuziza ibihumbi 50 Frw yakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruherutse gusoma urubanza Ubushinjacyaha  bwari bukurikiranyemo umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke washatse kwica k’ubushake umugore  we amujijije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50 000 frw) yari yakoresheje mu gihe yamusuraga ubwo yari afunguwe muri Gereza ya Musanze, urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Uyu mugabo mbere yafungiwe muri gereza ya Musanze kubera igihano yari yakatiwe ku cyaha cyo kwiba yari yahamijwe n’Urukiko.

Ku bijyanye n’igihano cy’imyaka 25 yakatiwe, ni ibyaha yari akurikiranweho yakoreze tariki ya 11/04/2021 ahagana saa kumi  n’imwe za mugitondo, abikorera mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke , ubwo muri icyo gitondo yasanze umugore we (wari usanzwe yarahukanye kubera kumuhoza ku nkenke) ku mugezi aho yavomaga akamutera icyuma ariko ku bw’amahirwe  agatabarwa n’abaturage bari hafi aho atarapfa.

Nyuma yo kumuhamya ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo kwica k’ubushake giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 21 n’iya 107 zombi z’itegeko  No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Urukiko rwamukayiye igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25).

 Inkuru yamukozweho mbere: Musanze: Umugabo yateye icyuma umugore amuziza ibihumbi 50 Frw yakoresheje amugemurira