Itorero ADEPR mu rugamba rutoroshye rw’isanamitima ku bikomere bya jenoside

Itorero ADEPR mu Rwanda rivuga ko ryiyemeje gufasha abanyarwanda mu rugamba “rutoroshye” rw’isanamitima mu komora ibikomere byatewe n’mateka babayemo.

Abanyarwanda bafite ibikomere byatewe na jenoside yakorewe abatutsi n’ibindi bibazo nkuko byemezwa n’impunguke mu bijyanye n’isanamitima Madame Mahoro Emmanuella,  ushinzwe ubuzima n’isanamitima mu itorero ADEPR mu Rwanda.

Uretse jenoside yakorewe abatutsi, ibyo bikomere binaterwa no kurwara indwara zidakira, ubushomeri, gutakaza umurimo, ubupfakazi n’ibindi.

Mahoro Emmanuella, impuguke mu by’isanamitima

Abahuye n’ibyo bibazo ngo bakwiye kwitabwaho mu buryo budasanzwe, kugirango bagire ihumure babeho ubuzima bwuzuye.

Ni muri urwo rwego Itorero ADEPR ryiyemeje guhugura abantu 600 mu gihugu bose ryise abafashamyumvire mu isanamitima n’ubwiyunge(Peacemakers). Abo bagizwe n’abantu n’abantu 150 mu Ntara y’Amajyepfo bamaze icyumweru bahugurirwa mu karere ka Muhanga.

Ubukomere bw’iryo hungabana bugaragazwa na bamwe mu bafashamyumvire bemeza ko bisuzumye bagasanga nabo bari barwaye rya hungabana bakabanza kuvurwa mbere yo gufasha abandi.

Uwizeyimana Olive, wo mu karere ka Nyamagabe mu Rurembo rwa Huye avuga ko nyuma yafashijwe kwisobanukirwa ko yari arwaye nawe akaba agiye gufasha abandi.

Agira ati “Maze kugera hano nasanze ndi umurwayi, maze kuvurwa, maze gufashwa nateye intambwe, narasobanukiwe noneho nanamenye uburyo nabasha kumenyamo umuntu ufite ibikomere, mureba impagararo mbasha kumenya ko abifite.”

Yungamo ati ” Nasanze nari ndwaye, nari mfite ibikomere byari byarankomerekeje abantu bari barapfuye sinabashyingura, nkajya numva hari ahantu bari, byanze bikunze nzashyira nkababona baje, ubwo rero icyo cyari igikomere nagendanaga, nabanaga, ngeze mu mahugurwa rero baza kukigeraho badufasha mu buryo bwo gushyingura, tukabyakira….turashyingura ibindi byaturemereraga tubibamba ku musaraba, twumva turabohotse, narwaraga umutwe, nkumva ibitugu birababara ntazi ikibitera, Ntabwo nari nzi ko ari ukubika mu mutima ibyagiye bimbabaza byose ”

Akomeza avuga yiyemeje kuzafasha abantu bakicara hasi bakabwizanya ukuri hagati y’abishe n’abiciwe muri jenoside bacyishishanya. Ibyo ngo byakorwa amaze kumva buri ruhande, bakishishanya, bityo bakiyunga bakanasaba imbabazi.

Undi uvuga ko yasanze arwaye ariko nyuma agakira, ni Twagirayezu Simeon, wo mu karere ka Huye.

Ati “Naje hano numva ntabohotse ukuntu, ntabasha kuvuga ijambo umuhutu cyangwq umututsi, nari mfite ibikomere, ariko nyuma menya ko umuntu ashobora kwivuga uko ari hanyuma akabohoka.”

Avuga ko bagiye gufata umuti wabavuye bakawusangiza abandi. Bumwe mu buryo azakoresha ni uguhuriza abakishishanya mu matsinda, bakavugisha ukuri, bakigishwa ubumwe n’ubwiyunge, bafashwe kwiyumvanamo n’abandi babane mu mahoro.

Madame Mahoro avuga ko bifuriza ubuzima bwiza abakristo n’abandi bantu muri rusange, ubw’umubiri ubw’umwuka n’ubw’ubugingo, ariko igice bari kwibandaho ari icy’ubugingo kuko ari cyo kibitse ibikomere by’ihungabana abantu bagize.
Kugira ngo ibyo bigerweho ngo bizagirwamo uruhare n’abo bafashamyumvire bazagera ku byiciro bitandukanye by’abafite iryo hungana, ariko anibutsa ko bagomba kujya kwa muganga bagafashwa kuvurwa ibyo bikomere n’indwara ryabateye.

Pasiteri Isae Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda avuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gutegura ukwezi bahariye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi.

Ati ” Ni inyigisho zagenewe abafashamyumvire n’abapasiteri, ni gahunda izakorwa mu gihugu hose , abantu bahabwa inyingisho zibafasha mu isanamutima , uburyo bafasha uwahungabanye, uburyo bategura gahunda zijyanye n’icyunamo no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, na ndi Umunyarwanda.”

Ndayizeye Isaie, Umushumba mukuru w’itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR

Avuga ko komora ibyo bikomere ari gahunda itoroshye isaba ubushake bwa buri wese.
Ku ruhande rwa Leta, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko amadini n’amatorero agira uruhare rukomeye muri gahunda y’isanamitima ku bijyanye no komora ndetse no kuvura ibikomere birimo ibyatewe na jenoside yakorewe abatutsi.

Asaba iri torero kuzagira uruhare mu guhangana n’icyo kibazo muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi nkuko risanzwe rigira urwo ruhare.

Abafashamyumvire n’abapasiteri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *