Inzego z’umutekano zataye muri yombi abakubise umuntu bamunaganitse hejuru

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abantu babiri bagaragaye muri videwo yagaragaye abantu bane banaganitse umuntu hejuru, undi amukubita inkoni zababaje benshi.

Uku kubabara byagaragaye ku bitekerezo byabo bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba iki gikorwa cyarabereye mu Rwanda, abandi bibaza aho abanyarwanda bavanye ubugome nk’ubwo.

Abenshi babanje kwibaza niba ari mu Rwanda byabereye, ariko bagasubizwa n’uko abamukubitaga bavugaga ikinyarwanda, babaza ko atari yinyarira ngo bareke kumukubita, abandi bavuga Iwawa. Imbere y’aho aba bantu bamukubitiraga hari ibitoki bikekwa ko yabyibye.

Umunyamakuru Mutabaruka yabaye inkwakuzi abaza polisi icyo iri gukora kuri iki kibazo. Polisi yamusubije ko hari icyo yakoze.

Reba iyi videwo hano

Yamusubije iti “Mwaramutse Mutabaruka,
Mwakoze gutanga amakuru. Turabamenyesha ko twataye muri yombi abantu 2 muri 4 bagaragaye muri aya mashusho bakubita Niyonzima Salomon w’imyaka 27, ku wa 25 Werurwe, 2020, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye Kigali Today ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, aribwo abagabo babiri bafashwe batabwa muri yombi mu gihe abandi batatu bagishakishwa.

Yagize ati: “Ibyo bariya bantu bakoze ni agahomamunwa, rwose biteye ubwoba. Wari wabona abantu bafata umuntu amaguru, abandi amaboko, bakamukubita kariya kageni? Muri iki gihe? Mu gihugu gifite amategeko? Ntabwo ibyo bintu twabishyigikira, twabyita gutinyuka gukabije bihanira; buriya ni ubugome bw’indengakamere. Uciye igitoki bari bakwiye guhamagara inzego zibishinzwe zikaba ari zo zimukurikirana, akaryozwa ibyo yari yakoze. Ni yo mpamvu nyuma yo kubona iriya video byatumye tubakurikirana, kuko ntibyemewe ko abantu bihanira, abagishakishwa na bo twizeye ko tuzabafata bakabiryozwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, anavuga ko muri ibi bihe abantu bose n’inzego z’ubuyobozi ziri gufatanya mu gukumira icyorezo cya COVID-19, abantu badakwiye kuboneraho kwihanira.

Yagize ati: “Ntabwo abantu bakwiye gukora ibyaha bitwaje akazi inzego z’umutekano zirimo ko guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo. Inzego ntizavuyeho, amategeko ntiyahindutse, ibihano na byo ntibyavuyeho. Ni yo mpamvu tubwira abantu gukomereza mu murongo twahozemo wo kwitwararika ku mategeko, birinda kuyahonyora”.

Akomeza avuga ko abafashwe bahise bashyikirizwa RIB kugira ngo iperereza rikorwe. Anemeza ko ubuzima bwa Niyonzima wakubiswe inkoni nyinshi bumeze neza kandi akaba ari gukurikiranirwa hafi, ndetse na we akaba agomba gusobanura icyamuteye gukora icyaha acyekwaho cyo kwiba igitoki mu murima utari uwe.

Iyi nkuru ije ikurikira iyindi y’abagabo babiri bagaragaye bahohotera umugore i Remera mu mujyi wa Kigali, umwe akaraswa na polisi undi agafatwa.

Ntakirutimana Deus