Coronavirus: Itorero ry’umunazareti ryateguye igikorwa cyo kugoboka abagorwa no kubona ibibatunga

Itorero ry’umunazareti mpuzamahanga (Church of the Nazarene International in Rwanda) ryateguye igikorwa cyo gufasha ab’amikoro make, baryaga ari uko bakoreye abandi, cyangwa bakoze ubucuruzi bubaha ikibatunga uwo munsi, ubu bagizweho ingaruka n’ amabwiriza yo kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi muri iyi minsi.

Ni igikorwa cyatangiye muri iki cyumweru mu karere ka Rubavu mu ntara y’i Burengerazuba, iri torero rikorera muri Paruwasi ya Gisenyi rikusanya inkunga zitandukanye mu rwego rwo gufasha aba baturage barimo abakoraga imirimo yagizweho ingaruka n’iki cyorezo bityo imirimo yabo igahagarara, biturutse ku ngamba zafashwe z’uko abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (Covid 19).

Umuyobozi w’iri torero Rev. Dr Rwaramba Simon Pierre avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije kugoboka abakeneye ubufasha muri ibi bihe.

Agira ati “Nyuma y’umwanzuro n’ibyemezo yatangajwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, twahise dutekereza ku mibereho y’abagize iri torero n’abandi bantu muri rusange, dukora inama y’igitaraganya twifashishije ikoranabuhanga, dusanga tugomba gukangurira abayoboke bacu bakitanga uko bashoboye kugirango tugire abo dufasha.”

Akomeza avuga ko biyemeje gutanga amafaranga ubu bakaba bamaze kugira asaga miliyoni bifashisha mu guhaha ibizahabwa iyo miryango itishoboye.
Ubu ngo bamaze kugura toni y’ ibishyimbo n’ebyiri z’ibigori ndetse n’amasabune. Bakazabyifashisha mu kugoboka imiryango 350 yo mu karere ka Rubavu irimo 120 yo muri iri torero, iyindi 220 ikazagenwa n’inzego z’ibanze.

Akomeza avuga ko babiteguye mu buryo bwo gukomeza kwirinda coronavirus kuko ngo buri muryango uzahabwa icyo wagenewe gipfunyitse neza, kandi ukagihabwa wamaze gukaraba nk’uko amabwiriza ya leta yakunze kugaruka ku isuku kenshi. Mu rwego rwo kwirinda ubucucike bw’abantu nkuko leta ihora ibyibutsa ngo bazakora ku buryo iyi nkunga izajya ihabwa imiryango 30 ku munsi, bityo ngo mu minsi 14 imiryango yose bagennye izaba yagezweho.

Iri torero rivuga ribonye amikoro aruse ayo rifite ngo ryakongera umubare w’abo ryagoboka, ushaka kuritera inkunga yifashisha nimero ya telefoni 0781007960 y’uwitwa Nzabanita Jean Pierre.

Bamwe mu bazafashwa basanga iki gikorwa ari igikorwa batabona uko bakigereranya, Nyirahabufite Olive w’imyaka 35 avuga ko yari abayeho nabi muri iyi minsi we n’umugabo we n’abana babo batandatu.

Ati “Ni igikorwa cyiza cyane, niyo bampa ikiro kimwe baba bambyaye, nari mbayeho nabi, kuko ibi bibazo byaje nkora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Congo, ayo mafaranga niyo yantungaga none urabona nta kintu nkibona, yarashize rwose baba bankoreye.”

Uyu mugore utuye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko, mu mudugudu wa Bisizi, akomeza avuga ko ngo imipaka ifungwa yari afite amafaranga 5100 yakoresheje aguramo ifu y’imyumbati, yabatunze muri iyi minsi nyuma abona umugiraneza umuha igitoki, akomeza kubaho gutyo; ariko ngo ubu nta kintu basigaranye. Yongeraho ko n’umugabo we wakabatunze yakoraga akazi k’ubunyonzi, kandi nabo ngo ntibemerewe gutwara abantu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase aherutse gusaba abanyarwanda gufashanya muri ibi bihe bidasanzwe, bafasha abaryaga ari uko bagize icyo binjiza ku munsi, ubu bakaba bagowe no kubona ikibatunga.

Itorero ry’umunazareti mpuzamahanga (Church of the Nazarene International in Rwanda) muri paruwasi ya Rubavu rifite abanyamuryango 326.

Ahasengera iri torero mu mujyi wa Rubavu

Ntakirutimana Deus