Ibihano bikomeye ku basohoka mu ngo nta mpamvu ifatika

Polisi irihanangiriza abakomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya COVIDー19, abakomeje gusohoka mu rugo no gukora ingendo zitari ngombwa ko baza kubihanirwa.

Ni mu gihe hari abenshi biganjemo urubyiruko bari kujya mu ngendo zitari ngombwa, abari kuva mu mijyi imwe bajya mu yindi kandi bibujijwe. Polisi ikomeza ivuga ko abantu bagomba kibahiriza izo ngamba zashyizweho n’ibiro bya minisitiri w’intebe mu Rwanda.

Polisi mu ijwi ry’umuvugizi wayo, CP John Bosco avuga ko abafatwa batihanganirwa kuko izo ngendo ari uburyo bwo kubangamira amabwiriza yashyizweho ashobora no guteza benshi ibyago, agira ati “uzafatwa, azafungwa cyangwa acibwe amande.”

Ibihano mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa no kwandura indwara ya coronavirus si bishya, kuko hirya no hino ku Isi mu bihugu byafashe ingamba zo gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo ibyo bihqno bitangwa ku buryo bukurikira:

Muri Espagne ufashwe yasohotse mu rugo mu buryo butari ngombwa acibwa amayero 300 ni ukuvuga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. Mu Butaliyani acibwa 250 ni ukuvuga ibihumbi 250 mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu Rwanda hari itegeko rihana abanyuranya n’aya mabwiriza; dore uko ribigena.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 230: Kwigomeka ku buyobozi igena ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).
Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi batari bafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitageze ku myaka ibiri (2).

Iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi bitwaje intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo, ntibihabwa umuntu waretse ibikorwa byo kwigomeka akimara kubisabwa n’ubuyobozi iyo nta ruhare yari afite mu buyobozi bw’ibyo bikorwa.

Ingingo ya 231: Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe

Umuntu wese, ku bw’urugomo, ubuza imirimo yategetswe cyangwa yemewe n’ubuyobozi bubigenewe gukorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kubuza imirimo gukorwa biturutse ku bantu baremye agatsiko kandi bakoresha kiboko, urugomo cyangwa ibikangisho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3).

Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza aya mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iyi ndwara.

Amabwiriza y’ibiro bya minisitiri w’intebe

Ntakirutimana Deus