Covid 19: Ni mwuka ki uri ahashyizwe abari mu kato bavuye Uganda?

Mu gihe ibihugu biri guhangana no kwirinda icyorezo cya covid 19, hari abaturage bavuye mu bihugu bitandukanye bikikije u Rwanda, batashye ubu bari mu bigo bitandukanye mu gihugu, bavuga iki kuri iki gikorwa?

Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye kimwe muri ibyo bigo ribifashijwemo n’ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru, rigera mu kigo kiri i Kidaho mu karere ka Burera.

Ni ikigo usanga ku muryango hari abapolisi bambaye uturindantoki n’udupfukamunwa,bafite imbunda. Imbere hari abaturage ubona bari kuganira batatanye, bari mu byiciro ubona bizengurukije imigozi itukura ihaziritse ibuza bamwe kujya ahari abandi bakurikije iminsi bagiye bagerera muri icyo kigo. The Source Post yabaganirije ku cyo bavuga kuba bari mu iki kigo, uko babayeho ndetse niba bumva gushyirwa aho atari ukubangamira uburenganzira bwabo.

Bizavakubandi Alphonse w’imyaka 57 wo mu mujyi wa Kigali, asobanura uko babayeho. Agira ati “Ubuzima bwacu n bwiza, twarahageze batwakira neza, nta kibazo dufite.”

Akomeza avuga ko bahawe ibiryamirwa, bakaba barya neza aho bagaburirwa gatatu ku munsi na hoteli imwe yo mu mujyi wa Musanze. Buri gitondo ngo barabyuka, bagakora isuku, bagakaraba , nyuma bakanywa icyayi, umugati n’igi, saa sita bakarya, ahagana saa moya nabwo bakongera kurya bakaryama.

Bizavakubandi ari kuyobora 26 bageze muri iki kigo bwa mbere

Uyu mugabo usanzwe ashinzwe imibereho myiza mu mudugudu wa Nyabugogo, aho akomoka avuga ko uburenganzira bwabo bwubahirijwe.

Ati “Tumaze kugera hano bamaze kudusobanurira nta kibazo twagize, kandi tureba no kuri telefoni, twumva na radiyo, nta kibazo twigeze tugira. Ntabwo uburenganzira bwacu bwigeze buhungabana. Umuryango turavugana buri munsi.

Mu gihe baganira buri wese yicaye atandukanye na mugenzi, we kandi ngo niko baryama. Aho bari babazanya amakuru ngo ntawe ugaragaza ikibazo cy’uburwayi.

Amakuru bahurizaho n’abayobozi b’akarere ka Burera ni uko ngo bazava muri ibi bigo nyuma y’iminsi 14 bagaragaje ko nta burwayi bafite.

Mugenzi we Ndibeshya Aloys w’imyaka 60 wo murenge wa Cyanika yaje mu Rwanda avuye muri Uganda aho yari yaragiye gusura umuryango we, ngo agezeyo bamwambura amafaranga yari afite, ajya gushaka uburyo yakorera andi ngo azabone uko ataha mu Rwanda afite amafaranga.

Yagarutse mu Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe, ageze mu rugo, bamubwira ko agomba kujya ku kigo nderabuzima bakareba ko ari muzima. Mu rugo yaraharaye ariko ngo yirinda kwegera umuryango we, kuko bari babimusobanuriye ibya coronavirus, nyuma ngo nibwo yazanywe muri iki kigo.

Avuga ko aganira n’umuryango we, umeze neza kandi ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa uko bikwiye.

Muyizere Olive wo mu murenge wa Kinoni, yishimiye ko yashyizwe muri iki kigo yagezemo ubwo yavaga muri Uganda atorotse abaturage baho bashakaga kubakubita ngo babazaniye coronavirus. Yemeza ko ngo yirukanse akabacika akarara mu ishyamba, mu gitondo akaza mu Rwanda aciye mu nzira zitemewe.

Muyizere usanzwe ukora uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika

Kuba ari muri iki kigo cy’ashyizwemo abahawe akato ngo bizamufasha gutaha mu rugo rwe yabonye ko ari muzima, akishimira ko adashobora kuwanduza.

Ati “Akato ntabwo ari ukutubuza uburenganzira bwacu, ahubwo ni ukuturinda, tubonana na muganga buri munsi, ni ukutwitaho no kwita ku miryango yacu ndetse n’igihugu, kuko habaye hari uwanduye ntabwo yakwanduza abandi ngo indwara ibe yakwirakwira.”

Uwizeyimana Vestine, asanga gushyirwa muri aka kato byari ngombwa, kuko ari mu nyungu zab, ngo bitabweho. Avuga ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa nk’abanyarwanda muri rusange.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, umuyobozi wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirakora Jean de la Paix, avuga ko iki kigo kirimo abantu barimo abahageze tariki ya 22 Werurwe 2020, bategereje kurebwa uko ubuzima bwabo buhagaze, nyuma y’iminsi 14 nta bimenyetso bagaragaje bakavanwa muri ako kato.

Uwizeyimana yagiye Uganda ajyanyeyo umwuzukuru we urwaye

Ku bijyanye n’imibare ngo kuri site ya Kidaho hari abantu 63, I Kagogo hari 179 n’I Nkumba ahatorezwa umuco w’ubutore hari 76 ariko bateganyaga ko baziyongera, ku buryo muri aka karere, ijoro ryakeye bari bafite abantu 333 bari muri ibyo bigo.

Mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo kandi ngo buri munsi bafite umuganga ubakurikirana areba uko buhagaze, bikaba bikorwa kuva ku munsi wa mbere kugera kuwa 14. Abahari bose ngo ntawe uragaragaza ibimenyetso bya coronavirus.

Ku bijyanye no kwirinda iki cyorezo mu baturage ndetse n’aho aba bava muri Uganda, ngo bakanguriwe gutanga amakuru ku buryo uciye muri izo nzira atemererwa kujya mu rugo atabanje kujyanwa muri ibi bigo.

Aya makuru ayahurizaho n’abaganiriye na The Source Post bari mu gasantere ka Gitenge ho mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gitenge, Munyabarinzi Jean Damascene avuga ko bubahiriza amabwiriza bahawe n’abayobozi bakuru, arimo gutanga amakuru ku binjira bava Uganda ngo babe bakwitabwaho, batagira uwo banduza mu gihe baba barwaye.

Ibigo nk’ibi byagiye bishyirwa ku mipaka itandukanye y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo, kuva aho hatangiwe amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agamije kwirinda iki cyorezo.

Ntakirutimana Deus