Gaël Faye uheruka i Kigali yahishuye ibihe byamukomereye kubera kwandura Coronavirus

Umuraperi n’ umwanditsi w’ibitabo w’umunyarwanda uba mu Bufaransa, Gael Faye, yahishuye ko yari amaze iminsi 15 mu kato nyuma yo gusanga yaranduye indwara ya COVID-19.

Ibi yabitangaje abinyujije kuri konti ya Instagram kuri uyu wa 31 Werurwe 2020.

Gael Faye wari umaze iminsi yerekana filime ishingiye ku gitabo cye “Petit Pays” yavuze ko we n’ikipe bari kumwe baje kwandura indwara ya COVID-19,

Ati “ Nanduye COVID-19 ariko nagize amahirwe yo kudahabwa ibitaro nk’uko byagenze ku bandi bantu twari kumwe mu kwerekana filime. Namaze iminsi 15 mu kato.”

Gael Faye yavuze iyi minsi 15 yamaze ku kato itari yoroshye kuko yari afite ububabare ndetse agorwa no guhumeka.

Ati “ Ni iminsi 15 y’ububabare mu mubiri, umutwe, gukorora, guhumeka nabi nk’aho ibihaha byanjye byari byafatanye.”

Ejo hashize tariki 30 Werurwe 2020 nibwo uyu mugabo yongeye kubonana n’abo mu muryango we. Yashimiye bikomeye abaganga bamwitayeho muri ibi bihe ubuzima bwe bwari mu kaga.

Yabwiye abantu bose, ko bakwiye gukomeza kwirinda iki cyorezo gikomeje kuyogoza Isi.

Mu Bufaransa aho Gael Faye atuye ni hamwe mu hantu hazahajwe n’iki cyorezo, aho abantu bagera kuri bihumbi 3 bamaze kwitaba Imana.

Gael Faye yaherukaga i Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo herekanwaga filime ya “Petit Pays” muri Kigali Century Cinema tariki 07 Werurwe 2020.

Icyo gihe ahantu herekaniwe iyo filime hari uburyo bwo gupima ibimenyetso by’iyi ndwara no gukaraba neza, mbere y’uko abantu binjira.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, nta handi filime ya “Petit Pays” yongeye kwerekanwa, bikaba bizasubukurwa tariki 26 Kanama 2020.

Gael Faye amaze ibyumweru bibiri avurwa COVID-19Gael Faye yaherukaga i Kigali mu gikorwa cyo kwerekana filime ishingiye ku gitabo yise “Petit Pays”

Inkuru ya KISSFM