Ibikorwa byafunzwe no kuguma mu ngo bizakomeza kugeza kuya 19 Mata

Ahasengera iri torero mu mujyi wa Rubavu

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye uyu munsi yemeje ko ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya coronavirus zizakomeza kugeza tariki 19 Mata 2020.

Iyi nama yayobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame ku buryo bw’ikoranabuhanga kuwa Gatatu tariki 1 Mata 2020 igamije kwiga ku cyorezo cya covid 19.

Ni ukuvuga ko iminsi yari yaragenwe ingana n’ibyumweru bibiri yongeweho indi cumi n’itanu, bityo imirimo n’ibikorwa byari byarafunzwe bikazafungura ku Cyumwerutariki 19 Mata 2020 saa 23:59′

Abanyarwanda bashimiwe ubufatanye bagaragaje mu guhangana n’iki cyorezo.

Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza. Insengero n’amashuri bizakomeza gufungwa. Abakozi ba leta n’abikorera bazakomeza gukorera mu ngo uretse abakora imirimo ikenewe cyane, imipaka izakomeza gufungwa, ingendo hagati y’imijyi n’iyindi n’uturere n’utundi ntizemewe. Utubari tuzakomeza gufungwa.

Ntakirutimana Deus