Inyungu u Rwanda rufite mu itorwa rya Monique Nsanzabaganwa
Kuri iki cyumweru nibwo Dr Monique Nsanzabaganwa yarahiriye kuba Visi Perezida wa Komisoyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inshingano impuguke muri politiki zemeza ko zifite icyo zivuze gikomeye mu rwego rwa dipolomasi, ububanyi n’amahanga, kuko zigaragaza icyizere ibihugu bya Afurika bifitiye u Rwanda.
Kuba Dr Monique Nsanzabaganwa wari usanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yaratorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe; kuri we ngo ni umwanya mwiza ku Rwanda kugira ngo rutange umusanzu mu mavugurura y’uyu muryango yatangiwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Yagize ati ”Ni intsinzi y’Abanyarwanda twese, twayishimiye cyane, mu by’ukuri uyu ni umwanya u Rwanda rubonye wo gukomeza gutanga umuganda warwo mu migendekere myiza y’uyu muryango wacu. Nk’uko mubizi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaze iminsi abisabwe na bagenzi be abakuru b’ibihugu na za guverinoma ayoboye imirimo yo kuvugurura imigendekere myiza n’imikorere y’uyu muryango bityo rero uyu ni umwanya wo gushyira mu bikorwa umurongo watanzwe muri urwo rwego.”
Yemeza ko usibye kungiriza Bwana Moussa Faki Mahamat wongeye gutorwa kuri uwo mwanya; afite n’inshigano yiteguye kuzuza neza zijyanye n’imari, imiyoborere, imicungire y’abakozi, n’ibijyanye n’imigendekere myiza y’ibikorwa by’umuryango muri rusange nkuko tubikesha RBA.
Ati “Aho rero ni ahantu twumva nk’igihugu hari inararibonye dufite twifuza kuba twasangiza abandi, nkaba nagira ngo mbwire abanyarwanda n’inshuti zacu n’ibindi bihugu gukomeza gushyigikira uyu muryango n’ibikorwa byawo. Ndabyiteguye ariko kandi bizasaba kugira ubufatanye n’izindi nzego ndabyizeye rero nzabishobora.”
Umwe mu bagize akanama ngishwanama k’umuryango wa Afurika yunze ubumwe [AU-ECOSOCC], akaba n’Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira imiyoborere myiza na demukarasi, (Governance for Afrika), Nkusi Cyrus avuga ko haba mu bubanyi n’amahanga na dipolomasi ikintu gikomeye ku Rwanda, ari icyizere abanyafurika bafitiye u Rwanda.
Nk’impuguke muri politiki kandi Nkusi Cyrus avuga ko Dr Monique Nsanzabaganwa ategerejwe n’akazi katoroshye mu nshingano afite kuri ubu haba mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu bw’ibihugu n’imiryango y’uturere ibihugu bya Afrika bibarizwamo.
Ati ”Nk’u Rwanda, icya mbere biragaragaza ububanyi n’amahanga bwiza, ariko na none bivuze icyizere abanyafurika bafitiye perezida wacu wamukoreye recommendation ndetse n’igihugu nk’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, iterambere, imibanire myinza, iterambere mu bukungu, ariko akaba agiye muri iriya komisiyo mu bihe bitoroshye. Iriya komisiyo yagiye igira ibibazo bitandukanye, ibyo rero ni umuntu uba ubishinzwe kandi ugomba kubikurikirana.”
Anagaruka ku nyungu u Rwanda ruzagira mu ifatwa ry’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango bahereye kuri dipolomasi, kugisha inama no guhuza ibikorwa.
Yagize ati ”Abaperezida bajyayo mu bintu byateguwe kandi izo preparation abantu bazikora bagafata imyanzuro ya nyuma yo bazageza ku bakuru b’ibihugu kugira ngo babyemeze ni perezida na visi perezida. Gusa ikindi nanone habamo ibintu byinshi [Ndumva ari umuntu ukuze muri dipolomasi] habamo icyo bita lobbying, Buri gihugu kiba gifite ibyemezo bashakamo influence ba-lobbying-a kugira ngo ibyo bifuza mu gihugu cyabo binyureho, ni abantu ba mbere bafata ibyemezo bakabigeza ku bakuru b’ibihugu.”
Dr Nsanzabaganwa Monique w’imyaka 50 y’amavuko agiye kuri uyu mwanya asimbuye umunyaghana Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva muri 2017. Mu ntangiriro za 2020 ni bwo u Rwanda rwatanze kandidature ya Dr Monique Nsanzabaganwa.Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.