Nyamagabe: Habonetse ibimenyetso bishinja umugore kwica umugabo we afatanyije n’umwana we
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2020/12/Screenshot_20201217-082228_copy_800x623.jpg)
Mu mpera za Mutarama 2021, humvikanye inkuru y’umugabo witwa Ndagijimana Celestin wabonetse munsi y’ikiraro aho amazi y’umuvu anyura yapfuye bigaragara ko yishwe atemaguwe mu mutwe. Umugore we Mukabahizi Jacqueline n’abana be bavugaga ko se yagiye ninjoro tariki ya 26/01/2021 ntagaruke, ariko haje kugaragara ibimenyetso bishinja umugore n’umwana we iby’uru rupfu.
Iby’uyu murambo wabonetse tariki 27/01/2021 saa 11h00’ z’amanywa mu Mudugudu wa Muyange, Akagari ka Bitandara, Umurenge wa Nkomane, mu karere ka Nyamagabe byahinduye isura. Ni nyuma yaho tariki ya 05/02/2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije urukiko dosiye y’uyu mugore ukurikiranyweho kwica umugabo we amutemaguye akaba yarafatanyije n’umwana we Niyirera Donath ndetse n’umuturanyi wabo witwa Bayiringire Justin.
Ubwo inzego zitandukanye zatabaraga zasanze mu nzu ya Ndagijimana Celestin yabanagamo n’umugore ndetse n’abana, mu cyumba hari amaraso ku gitanda , ku nzugi , ku mabase no ku myenda “bigaragara ko bamwiciye mu cyumba bakajya kumujugunya munsi y’ikiraro.”
Umugore wa Ndagijimana Celestin ndetse n’umuhungu we bamaze kubona ko ibimenyetso byagaragaye ko aribo bamwishe, bemeye ko aribo bamwishe bavuga ko bamukubise umuhoro n’ubuhiri barangije kumwica haza umuturanyi wabo witwa Bayiringire Justin abafasha kwikorera umurambo bajya kuwujugunya munsi y’ikiraro.