“wamunzwe na ruswa, va ku butegetsi, ntuzongera kwiba ukundi” Abaturage babwira Netanyahu

Muri Isirayeli, urukiko rwasubukuye urubanza rwa minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, uburana ibyaha bya ruswa. Yabihakanye, avuga ko ari umwere.

Urubanza rwa Netanyahu rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize, ariko rwahise rusubikwa kubera icyorezo cya virusi ya Corona. Uyu munsi, yagarutse imbere y’inteko y’abacamanza batatu mu rukiko rwari rurinzwe cyane bikomeye. Gusa ntibyabujije abaturage bagera nko ku 150 kwigaragambya hanze yarwo, bafite ibyapa byanditseho ngo “wamunzwe na ruswa,” “genda, va ku butegetsi,” “ntuzongera kwiba ukundi.”

Netanyahu yatangarije abacamanza ko nta cyaha yakoze akurikije inama z’abanyamategeko. Yamaze iminota 20 gusa mu rukiko, ahita asohoka arigendera, abavoka be basigara baburana. Nabo basabye urukiko kwigizayo urubanza, bavuga ko bakeneye ikindi gihe gihagije cyo gutegura dosiye neza. Hashize nk’isaha urukiko rwumva impande zombi, koko rwasubitse urubanza. Ariko ntirwavuze itariki ruzongera gusubukurirwaho.

Benjamin Netanyahu abaye umukuru wa guverinoma wa mbere na mbere mu mateka ya Isirayeli uburanishijwe akiri ku ntebe. Aregwa mu manza eshatu zakomatanyijwe. Zose zifite imizi ya mbere y’uko aba minisitiri w’intebe, ari nayo mpamvu atazifitemo ubudahangarwa.

Zose zigusha ko we n’umuryango we babonye indonke zitubutse, zifite agaciro k’amadolari ibihumbi n’ibihumbi, nawe, akoresheje ububasha bw’imirimo yari afite, akorohoreza ibintu bitandukanye abazibahaye.

Abaturage bamaze iminsi bakora imyigaragambyo bamusaba kwegura kubera ibyo aregwa, n’ukuntu guverinoma ye yitwaye nabi mu bibazo bya virusi ya Corona nk’uko babivuga. Netanyahu ahubwo ategereje andi matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatatu gutaha kugirango arebe ko azaguma ku butegetsi ariho kuva mu mwaka w’2009. Ni we mukuru wa guverinoma wa mbere wa Isirayeli umaze igihe kirekire ku ntebe kurusha abamubanjirije bose.

Umushikiranganji wa mbere wa Isirayeri Benjamin Netanyahu
Minisitiri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu

 

Loading