Inteko itaha ishobora kugaragaramo amasura mashya n’umubare munini w’abagore

Bamwe mu badepite bari basanzwe bamenyerewe mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda harimo abo bishobora kugora kongera kugaragara mu itaha, ni nyuma yuko Umuryango FPR Inkotanyi utangarije urutonde rw’abazatoranywamo abadepite ku ruhande rwawo.

FPR Inkotanyi ni yo yari ifite umubare munini w’abadepite mu nteko iri gusoza manda yayo yatowe mu mwaka w’2013 bari 52. Uhereye ku buryo yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka n’uburyo Abanyarwanda biyumva muri uyu mutwe wa politiki wagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, nta kabuza ushobora kungera gutsinda amatora y’Abadepite ya 2018.

Ibi bisobanura ko bigenze nka mbere byibura 50 bari ku rutonde yashyize ahabona baba bafite amahirwe yo kwicara muri iyi nteko muri iyi manda.

Abagore barimo Mpembyemungu Winifride wahoze uyobora akarere ka Musanze bari mu ba mbere bakwinjira muri iyi ntekozall. Ni urutonde ruriho umubare munini w’abagore byagaragaye ko bashoboye n’ubwo amateka yakunze kubaheza mu kirambi. Muri 50 ba mbere harimo abagore 29 n’abagabo 22. Ibi bivuze ko bose bagiye mu nteko hakwiyongeraho n’indi myanya 24 igenerwa abagore bazaba babaye 53 mu badepite 80 bagize iyi nteko kandi mu yandi mashyaka nayo asabwa gutanga abagore n’abagabo.

By’umwihariko Mpembyemungu we na Ndahiro Logan wahoze mu ngabo z’u Rwanda nibo bonyine bari mu ba mbere 10 bari kuri uru rutonde batari basanzwe muri iyi nteko.

Uru rutonde rugaragaramo amasura mashya ndetse n’amasura ubushize yari inyuma ku rutonde rwa 2013 ubu bigijwe imbere. Urugero ni nka Uwamariya Rutijanwa Pelagie na Murara Jean Damascene. Aba bari basanzwe ari abadepite ariko bari bamaze muri iyi nteko igihe kitageze ku mwaka; bari bato mu binjiyemo ukurikije igihe bagiriyemo, binjiyemo muri Nzeri 2017, dore ko baje basimbura Gatabazi Jean Marie Vianney na Bamporiki Edouard bari bahawe izindi nshingano. Ku rutonde rw’ubushize bari ku myanya ya 51 na 52, ariko ubu bari ku myanya ya 20 na 41 bigagaragara ko bazicara muri iyi nteko mu badepite bazemezwa ku ikubitiro.

Mu gutangaza aba bazatoranywamo abadepite bari ku rutonde rwa FPR,Umunyamabanga mukuru wayo Ngarambe Francois yavuze ko mu gutoranya aba bakandida nibura buri karere gafite umudepite, kandi hitawe ku buringanire.

Ikindi kandi ni uko bamwe mu bari basanzwe bahagarariye uyu muryango mu nteko iri gucyura igihe, bazaha umwanya abakiri bato.

Urutonde rwa 2018

1. Izabiriza Marie Mediatrice
2. Bitunguramye Diogène
3. Murumunawabo Cecile
4. Rukumbura John
5. Mukabagwiza Edda
6. Niyitegeka Winifride
7. Mpembyemungu Winifride
8. Ndahiro Logan
9. Mbakeshimana Chantal
10. Mutesi Anita
11. Rwaka Claver
12. Habiyambere Jean Pierre Celestin
13. Nyabyenda Damien
14. Mukandera Iphigénie
15. Kanyamashuri Janvier
16. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc
17. Uwiringiyimana Philbert
18. Rwigamba Fidèle
19. Mukobwa Justine
20. Uwamariya Rutijanwa Pelagie
21. Nyirabega Euthalie
22. Uwanyirigira Marie Florence
23. Uwamama Marie Claire
24. Kabasinga Chantal
25. Barikana Eugène
26. Uwemera Francis
27. Muhongayire Christine
28. Uwamariya Odette
29. Yankurije Francoise
30. Uwemeyimana Dina
31. Bugingo Emmanuel
32. Tengera Francisca
33. Murebwayire Christine
34. Manirarora Annonce
35. Akimpaye Christine
36. Senani Benoit
37. Safari Bigumisa Theoneste
38. Mukandekezi Petronille
39. Karinijabo Barthelemy
40. Mukandamage thacienne
41. Murara Jean Damascène
42. Ruhakana Albert
43. Murekatete Therese
44. Munyaneza Omar
45. Ndoriyobijya Emmanuel
46. Karemera Emmanuel
47. Uwimpaye Celestine
48. Mukamwiza Elvanie
49. Nzeyimana Vedaste
50. Icyimanizanye Marie Chantal
51. Murekatete Alphonsine
52. Uwimana Innocent
53. Mukasarasi Godelive
54. Karerangabo Joseph
55. Nyabyenda Emmanuel
56. Ndagijimana Celestin
57. Mutamba Jane
58. Mukambanda Epiphanie
59. Twiringiyimana Emmanuel
60. Sebarinda Anastase
61. Mukeshimana Gloriose

Uru rutonde ruzaba rugizwe n’abantu 70 bo muri FPR Inkotanyi ruziyongeramo abandi 10 bakomoka mu mashyaka ya PSP, PSR, PPC, UDPR na PDI yifatanyije na FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Muri 2013 FPR yari yatangaje urutonde rw’abantu 80 harimo 5 bo mu yandi mashyaka.

Urutonde FPR Inkotanyi yatanze muri 2013 rwarimo n’abo mu yindi mitwe ya politiki bafatanyije mu matora.

Abakandida mu matora ataziguye bari ku rutonde rwa FPR muri 2013

1. Umuryango FPR- Inkotanyi wifatanyije na PDC, PDI, PSR na PPC

1. UWACU Julienne FPR
2. MUTIMURA Zeno FPR
3. MUKANDUTIYE Spéciose FPR
4. SEMASAKA Gabriel FPR
5. KANKERA Marie Josée FPR
6. KAYIRANGA Alfred FPR
7. KAYITESI Libérata FPR
8. MUKAMA Abbas PDI
9. KAYITARE Innocent FPR
10. MURUMUNAWABO Cécile FPR
11. MUSABYIMANA Samuel FPR
12. MUKARUGEMA Alphonsine FPR
13. KABONEKA Francis FPR
14. MUKAZIBERA Agnès FPR
15. RWIGAMBA Fidel FPR
16. MUKAYUHI RWAKA Constance FPR
17. MUKAYISENGA Françoise FPR
18. BARIKANA Eugene FPR
19. RUCIBIGANGO Jean Baptiste PSR
20. MUREKATETE Marie Thérèse FPR
21. BAMPORIKI Edouard FPR
22. KANTENGWA Juliana FPR
23. NYANDWI Désiré FPR
24. BWIZA Connie FPR
25. GATABAZI Jean Marie Vianney FPR
26. MUKABAGWIZA Edda FPR
27. RUKU RWABYOMA John FPR
28. MURESHYANKWANO Marie Rose FPR
29. MUDIDI Emmanuel FPR
30. NYIRASAFARI Esperance FPR
31. KAREMERA Thierry PPC
32. MPORANYI Théobald FPR
33. MWIZA Esperance FPR
34. KARENZI Théoneste FPR
35. TENGERA TWIKIRIZE Francesca FPR
36. NYIRABEGA Euthalie FPR
37. SEMAHUNDO NGABO Amiel FPR
38. NYIRABAGENZI Agnes FPR
39. MUKAKARANGWA Clotilde PDC
40. HABIMANA Saleh FPR
41. BEGUMISA Théoneste SAFARI FPR
42. MUKANTAGANZWA Pélagie FPR
43. MUKANDAMAGE Thacienne FPR
44. RWAKA Pierre Claver FPR
45. NYABYENDA Damien FPR
46. KARINIJABO Barthelemy FPR
47. MUKAMANA Elisabeth PPC
48. HAKIZAYEZU Pierre Damien FPR
49. BITUNGURAMYE Diogène FPR
50. NIYITEGEKA Winifrida FPR
51. MURARA Jean Damascène FPR
52. UWAMARIYA RUTIJANWA Marie Pélagie FPR
53. UMWARI Carine PDI
54. BAYIHIKI Basile FPR
55. MUNYANTORE Jean Bosco FPR
56. MUKARINDIRO Libératha FPR
57. TUMUSIIME Sharon FPR
58. UWIMANA Xavérine FPR
59. UWANYIRIGIRA Consolée FPR
60. NYAMINANI Boniface FPR
61. HITIYAREMYE Augustin PSR
62. DUSABIREMA Marie Rose FPR
63. BANAMWANA Bernard FPR
64. BUKUBA Fidele FPR
65. UWIRAGIYE Pricille FPR
66. MUKANGIRUWONSANGA Agnès FPR
67. MUJAWAYEZU Prisca FPR
68. KARIMUNDA René FPR
69. RWIGEMA Vincent PDC
70. UWINGABIYE Fausca FPR
71. RWAGASANA Erneste FPR
72. ZINARIZIMA Diogène FPR
73. NTAMUGABO Erneste FPR
74. SILIMU Diogène FPR
75. KAPITENI Athar Eleazar FPR
76. NSHIMIYIMANA Alphonse FPR
77. GATETE John FPR
78. NZAYITURIKI Dorothée FPR
79. MUTUYIMANA Jean Claude FPR
80. BISIZI Antoine FPR

Ntakirutimana Deus