Abadepite barimo Nkusi Juvenal watitizaga abakoresheje nabi ibya rubanda ntibazagaragara mu nteko itaha

Urutonde rw’abantu imitwe ya politiki mu Rwanda yahisemo bazatoranywamo abadepite, ruragaragaza ko iyo nteko izaba irimo amasura mashya ndetse n’amazina yari amenyerewe muri iyi nteko harimo atazagaragaramo. Bamwe muri bo barimo Depite Nkusi Juvenal wari umazemo imyaka 24.
Mu nteko yashyizweho mu 2013 yari irijo abadepite bari basanzwe mu nteko yabanje bageraga kuri 50 muri 80 bari bayigize. Icyo gihe hari abo byagaragaraga ko hari abashoboraga kuzamaramo imyaka 24 na 19 n’ubwo nyuma hari abagiye bahabwa indi mirimo nka Kaboneka Francis wagizwe minisitiri, Gatabazi Jean Marie Vianney wari umazemo imyaka 13 nyuma akagirwa Guverineri n’abandi barimo Bwiza weguye.
Mu bari bamenyerewe muri iyi nteko harimo harimo nka Nkusi Juvenal wamenyekanye cyane muri komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo n’imari bya leta (PAC), Nkusi Juvenal wanayiyoboye igihe kinini.
Gutitiza abatangaga ibisobanuro ku ikoreshwa ry’uwo mutungo, bamwe bakabira ibyuya, abandi bakazenga amarira mu maso, kubaza abacunga ibya leta niba barize, ni bimwe mu byaranze ababazwaga n’iyi komisiyo yamaze igihe iyobowe na Nkusi.
Urutonde rw’abazavamwo abadepite mu gihe Ishyaka Nkusi akomokamo rya PSD ryaba ryagize amajwi aryemerera gutanga abadepite mu nteko ntirugaragaramo Nkusi wari umaze imyaka 24 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Nkusi Juvenal kandi ni we wayoboye inteko kuva mu 1994 kugeza mu 1998; ni ukuvuga igihe u Rwanda rwari ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Icyemezo cyo kutagaragara kuri uru rutonde cyafashwe na Nkusi Juvenal na Bazatoha Adolphe bavuze ko bifuza ko n’abato bakusa ikivi cyabo muri iyo nteko. Muri Biro politiki y’iri shyaka bashimiye aba badepite bombi uruhare bagize kandi bakomeje kwerekana mu guteza imbere igihugu mu myaka bamaze muri iyi nteko.
Urutonde rwakozwe n’iri shyaka, ku mwanya wa mbere hariho umunyamabanga mukuru waryo Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ukomoka mu karere ka Nyamagabe.
Akurikiwe n’abandi bari basanzwe muri iyi nteko barimo Nyirahitwa Veneranda na Hindura Jean Pierre.
Urebye ko ntonde zimaze gutangazwa na FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bishyize hamwe bigaragara ko inteko ishinga amategeko y’ubutaha izaba irimo amasura mashya. FPR Inkotanyi yavuze ko hari impinduka mu kugena urutonde, harimo abari basanzwe mu nteko bazaha umwanya abakiri bato.
Uko byari bihagaze muri 2013
Undi ugwa mu ntege Hon. Nkusi Juvenal we amazemo imyaka 15. Uwo ni Rucibigango Jean Baptiste wo muri PSR akaba n’umuyobozi wayo, abakurikiraho batanu bamazemo imyaka 14 barimo MUKAYUHI RWAKA Constance, KANTENGWA Juliana na Bwiza Connie bakomoka muri FPR Inkotanyi; abandi babiri Kalisa Evariste na Mukamurangwa Sebera Henriette bakomoka muri PL.
Mu badepite binjiye mu nteko yashyizweho muri 2013 harimo abari bamazemo igihe kinini. Muri uyu mwaka wa 2013 dore imyaka bari bamaze mu nteko:
Mukama Abbas wo muri PDI yari amaze mu nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite imyaka 13. Na ho Kayiranga Alfred Rwasa, Kayitesi Liberatha, Mukarugema Alphonsine, Kaboneka Francis, Mukazibera Agnes, Mukayisenga Francoise, Nyandwi Desire, Mwiza Esperance na Nyirabageni Agnes bakomoka muri FPR Inkotanyi; na Nyiramadirida Fortunee wo mu cyiciro cy’abagore mu ntara y’Amajyaruguru bamazemo imyaka 10, ni ukuvuga manda ebyiri. Aha hari mu mwaka w’2013.
Amazina y’abakandida depite ba PSD n’uturere bakomokamo
1. Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome (Nyamagabe)
2. NYIRAHIRWA Veneranda (Ngoma)
3. HINDURA Jean Pierre (Rubavu)
4. RUTAYISIRE Georgette (Kicukiro)
5. MUHAKWA Valens (Gakenke)
6. UWERA Pélagie (Gasabo)
7. MINANI Epimaque (Nyanza)
8. BIZIMANA MINANI Déogratias (Rusizi)
9. UWUBUTATU Marie Thérèse (Bugesera) mus
10. IRAGENA Jean Léon (Gasabo)
11. RUTSOBE Michel (Ngoma)
12. UHAGAZE Charles Mathias (Nyarugenge)
13. DUKUZUMUREMYI François (Gatsibo)
14. UWERA KABANDA Françoise (Nyarugenge)
15. TWAHIRWA Juvénal (Musanze)
16. HAKIZIMANA John (Nyamasheke)
17. DUSABE Denise (Kamonyi)
18. GIRUKWAYO Pascal (Kirehe)
19. NIZEYIMANA Alexis (Nyaruguru)
20. NYIRANZABAHIMANA Clémentine (Nyamasheke)
21. HAKIZIMANA Vincent (Huye)
22. MUKASEKURU Aliane (Gicumbi)
23. UMUHOZA Jeanne Claudette (Huye)
24. BIMENYIMANA Simeon (Kayonza)
25. KAREMERA Pierre (Rwamagana)
26. ISHIMWE Yvonne (Ngororero)
27. NSHIMIYIMANA Jean Claude (Kicukiro)
28. FAIDA Jean Bosco (Rulindo)
29. TWIZERIMANA Bonaventure (Rutsiro )
30. NSABIMANA NKUSI Jean Claude (Bugesera)
31. KAMUHANDA James Kant (Kicukiro)
32. TABU Illuminée (Gisagara)
33. MUNYANTORE Anny Chantal (Nyanza)
34. NAMBAJIMANA André (Musanze)
35. MUGABO Gilbert (Nyarugenge )
36. NYIRAGWIZA Marie Claire ( Gicumbi)
37. KABANDA Claver (Nyamagabe )
38. RWICUNGURA Jean Baptiste ( Muhanga )
39. TURATSINZE Jean de Dieu (Nyabihu )
40. NAKURE DUSENGE Celestin (Nyagatare)
41. KANYANGE Esperance (Kicukiro)
42. MUKANDAYISENGE Marie Chantal (Burera )
43. BUGINGO Charles (Huye)
44. TWUMVIRIMANA Etienne (Rutsiro)
45. RWEMERA Damien (Nyagatare)
46. IMFURAYABO Alice (Kicukiro)
47. SEMANA Innocent (Musanze)
48. GAHINDA Jean (Ngororero)
49. GASORE Claude ( Ngoma )
50. UMUGWANEZA Jolie ( Musanze)
51. NGENZI Jean Marie Vianney (Huye)
52. MUKESHIMANA Salima (Nyamasheke)
53. MUKAMUGEMA Marie Josee (Nyanza)
54. MUKANKWAYA Beathe (Kayonza)
55. UMUHOZA NGARAMBE Redampta (Rulindo)
56. MUKAMANA Venantie ( Muhanga)
57. ZIMURINDA Jean Baptiste (Karongi)
58. MUNYAGAJURU Epaphrodite ( Musanze )
59. MINANI Jean Claude (Huye)
60. FURAHA Naason (Gisagara)
61. NZIRORERA Eric (Musanze)
62. DUKUZE Claire (Huye)
63. KWIZERA Jean Claude (Kayonza)
64. TWATSINZE Aderard (Gasabo)
65. BIZIMANA Jean Marie Vianney (Nyaruguru)
66. UWINSHURI Joselyne (Nyabihu)
67. NSENGIMANA Emmanuel (Nyaruguru)
68. BUCYANAYANDI Joseph (Nyamagabe)
69. NIREBERAHO Angelique (Nyaruguru )
70. MANIRAGABA Jean Bosco (Gakenke)
71. UZAMUKUNDA Angele (Ngororero)
72. NGABONZIMA Jeremie (Gatsibo )
73. MUSABYIMANA Agnès (Nyabihu)
74. RUTIKANGA Frederic (Nyaruguru)
75. UWIRAGIYE Claudette (Nyabihu )
76. MWITENDE Jean Claude (Muhanga )
77. NIYIGENA Samuel (Nyarugenge)
78. MUKARUKUNDO Valerie (Nyamagabe)
79. KABERA MIGABO Victor ( Nyabihu )
80. NIZEYIMANA Claudien (Nyamagabe)
Uretse PSD, kuri iki Cyumweru ni nabwo FPR Inkotanyi yatangaje abakandida 70, isobanura ko abandi 10 kugira ngo buzure 80 bazaturuka mu mashyaka yayiyunzeho (coalition) ariyo PDI, PSR, PPC, UDPR na PSP.
Abari bemejwe n’Umutwe wa Politiki PSD muri 2013
1.NKUSI Juvénal
2.MUKAKANYAMUGENGE Jacqueline
3.MUKANDASIRA Caritas
4.BAZATOHA Adolphe
5.NIYONSENGA Théodomir
6.NYIRAHIRWA Vénéranda
7.RUTAYISIRE Georgette
8.BUSHISHI Giovanni
9.HINDURA Jean Pierre
10.DUKUZUMUREMYI François
11.NZABONIMPA Faustin
12.UHAGAZE Charles
13.DUSABE Denise
14.MANIRAGUHA Anastase
15.HAKIZIMANA John
16.MUHAKWA Valens
17.NYIRANZAHABIMANA Clémentine
18.NGABIRE Emmanuel
19.NTAWUHIGANAYO Emmanuel
20.NIYONGANIRA Nathalie
21.MUTONI Jenninah
22.HITAMANA Jean
23.MUNYANEZA Philippe
24.NTIBARIHUSHA Dieudonné
25.UWUBUTATU Marie Thérèse
26.UWAYEZU Laurien
27.NIYONZIMA Jean Claude
28.MUKUNDE Germaine
29.RUTSOBE Michel
30.KANTARAMA Chantal
31.NTABANGANYIMANA Omar
32.UWIMANA Immaculée
33.FURAHA Naasson
34.MUHINDE Audace
35.NSABIMANA Egide
36.KAYIRANGA Emmanuel
37.GANDIKA Nestor
38.NGARAMBE Bonheur Jean de Dieu
39.TWIZERIMANA Bonaventure
40.MUKAMANA Jeannette
41.NKURUNZIZA Aimable
42.MUHIRE Aloys
43.UWIHANGANYE Alice
44.RUZIGANA Fidele
45.HABINEZA Justin
46.RUTARINDWA Alphonse
47.DUSABE Blandine
48.MUNYANTORE Anny Chantal
49.NDAHAYO Pierre Claver
50.UMUHOZA NGARAMBE Redempta
51.NIYIBIZI Sylvestre
52.MUTIMUKEYE Claire
53.BUCYANAYANDI Joseph
54.KAYIGANWA Clarisse
55.KARASIRA Jean Damascène
56.UMUMARARUNGU Alida
57.MUREKATETE Toyota Isabelle
58.MAHATA Jean Népomuscène
PSD yatanze urutonde rw’abakandida 80, muri bo abakandida bemejwe by’agateganyo ni 58.Abakandida batemejwe kubera ko ibyangobwa byabo bituzuye ni 22 icyo gihe basabwaga kubishaka.
Ntakirutimana Deus